AmakuruPolitiki

Nigeria: Igisirikare cya Leta cyagomboye 31 bari barashimuswe n’umutwe wa Boko Haram

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyabashije kurokora abantu 31 bari barashimuswe n’umutwe wa Boko Haram muri leta ya Borno iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

Abarokowe ni abagore 14 n’abana 17 bakuwe mu duce dutandukanye two muri iyi leta turimo Mantari, Malam Masari na Gabchari nk’uko byatangajwe n’ umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu gisirikare cya Nigeria Col. Aminu Iliyasu kuri uyu wa mbere.

Col. Aminu Iliyasu yavuze ko ibi byakozwe mu bitero bya ‘ambushi’ byagabwe n’umutwe wihariye wa “21 Armoured Brigade”.

Yakomeje avuga ko abasirikare bishe abaterabwoba ba Boko Haram benshi abandi bagahungana ibikomere by’urufaya rw’amasasu babarasheho.

Nk’uko Col. Aminu yabivuze, abasirikare bagize batayo ya 89/94 nibo bagabye ibi bitero muri operasiyo yiswe ‘LAFIYA DOLE’.

Yagize ati “Abarwanyi ba Boko Haram bakwiye imishwaro bahungira mu mashyamba n’ibihuru byari hafi aho. Muri ibi bitero abasirikare bacu babonye umurambo w’umurwanyi wa Boko Haram yuzuyeho amaraso menshi.”

Col. Aminu kandi yavuze ko hafashwe ibirwanisho bya Boko Haram birimo imbunda zo mu bwoko bwa AK47 na magazine zazo, n’ibindi bikoresho bya gisirikare uyu mutwe wifashishaga harimo na moto yabo imwe yafashwe.

Ni mu gihe mu bindi bitero byo ku itariki ya 3 Ukuboza uyu mwaka undi murwanyi wa Boko Haram witwa Abba Modu yari yemeye kurambika intwaro hasi yishyikiriza ingabo za leta ziri ahitwa Ngala bivugwa ko yari yarageze muri uyu mutwe muri 2015.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger