AmakuruInkuru z'amahanga

Nigeria: Haravugwa agatsiko gakomeye k’abasore kadutse karimo gukora ibikorwa bibi cyane

Mu gihugu cya Nigeria, mu murwa mukuru Lagos, hakomeje kuvugwa inkuru y’amabandi yadutse yakoze agatsiko gakomeye yahaye izina rya One Million Boys, aho bari gukora ibikorwa bibi cyane byateye abantu benshi ubwoba.

Nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo gihugu cya Nigeria abivuga, aka gatsiko ka One Million Boys kadutse kagizwe n’insoresore zigera kuri 20, zikaba zikomeje gukora ibikorwa bibi cyane birimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse n’ibikorwa by’ubujura bw’itwaje intwaro gakondo.

Amakuru akomeza avuga ko aka gatsiko ka One Million Boys kashinzwe mu gace ka Agejunle mu murwa mukuru Lagos, Aka gatsiko kakaba karashinzwe kagamije gukora ibikorwa by’ubujura, ababarizwa muri iryo tsinda bakaba basanzwe biba i Lagos no mu tundi duce twegereye uyu murwa mukuru.

Muri ibi bihe bya Coronavirus, abagore baribasiwe muri Nigeria, aho insoresore zo muri iri tsinda zigaba ibitero mu ngo zabo zikabacucura ndetse amakuru akomeza avuga ko izi nsoresore n’iyo zibishatse zibafata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Mu minsi ishize, zatanze ubutumwa ko ziburira abagore zigira ziti: “Abagore bose basabwe kwitwararika igihe iryo tsinda ribasuye mu ngo, rishaka kubasambanya”.

Aba kandi basabye abaturage kubabikira amafaranga bazabaha igihe bazaba babasuye (kubagabaho ibitero).

Kuri ubu mu Mujyi wa Lagos abagore batangiye kugenda bitwaje utuyuyuso (Nanjoro). Abaturage nabo bakomeje kubwirana hirya no hino, baburira abandi babateguza iby’iyi One Million Boys Gang.

Aka gatsiko k’abujura bwitwaje intwaro ‘One Million Boys nako kanditse gateguza abaturage n’abaturanyi ba Lagos ko kiteguye kugaba ibitero kagira gati “Bwira buri wese yitegure”.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger