AmakuruUtuntu Nutundi

Nigeria: Abaturage barasaba Leta guhagarika kurya inyama z’imbwa

bantu ibihumbi 9000 muri Nigeria basinye inyandiko isaba Leta guhagarika kurya imbwa kuri ubu zabaye imari ikomeye mu gihugu, kuko izi nyamaswa zikomeje kwicwa cyane kugira ngo ziribwe ndetse ngo ubucuruzi bw’inyama bumaze no kurenga imipaka.

Ubu busabe bwatangijwe n’urubuga Change.org bikozwe na Natasha Choolun ariko bwahise bwakirwa na benshi aho abasaga ibihumbi 9000 bamaze gusaba Leta ko kurya imbwa bihagarara cyane ko inyama zazo zikomeje kuba imari muri iki gihugu ndetse ngo hari n’abari kujya kuzicuruza mu mahanga by’umwihariko mu gihugu cya Niger.

Ubucuruzi bw’inyama z’imbwa bwitwa 404 bukomeje gukiza ababukora kuko abantu benshi bari kuzishaka cyane kugira ngo bazirye.

Abanya Nigeria benshi batunze imbwa n’ipusi zo kubarindira umutekano ariko benshi bafite ubwoba ko abantu baratangira kuziba bakazica bakajya kugurisha inyama zazo.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger