AmakuruImikino

Nicolas Pepe mu muryango winjira muri Arsenal atanzweho akayabo kazamugira Umunyafurika uhenze

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yamaze kumvikana na Lille yo mu Bufaransa ku kiguzi cy’Umunya-Cote d’Ivoire Nicolas Pepe ugomba kujya muri iyi kipe yo mu Bwongereza atanzweho akayabo ka miliyoni 80 z’ama-Euro (72 z’ama-Pound) zizamugira Umunyafurika wa mbere uhenze mu mateka.

Biteganyijwe ko Arsenal izishyura iki giciro mu byiciro, bijyanye n’umubare muto w’amafaranga iyi kipe izakoresha mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi.

N’ubwo Arsenal na Lille zamaze kumvikana, hakenewe ko nanone kugira ibyo yumvikanaho n’umu-agent w’uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, kugira ngo imwegukane burundu.

Byitezwe ko Pepe agomba kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa Arsenal hagati y’amasaha 24 na 48 ari imbere.

Arsenal iri mu nzira zo kwegukana Pepe, mu gihe hari andi makipe menshi yamushakaga ariko bikarangira ubusabe bwayo buteshejwe agaciro.

Muri aya makipe harimo Napoli yo mu Butaliyani na yo yatangaga miliyoni 72 z’ama-Pounds, ariko zikaba zaranzwe n’abahagarariye Nicolas Pepe. Ikipe ya Manchester United na yo yifuzaga uyu musore ariko ubusabe bwayo na yo bwateshejwe agaciro.

Nicolas Pepe yitezweho gukina imbere ku ruhande rw’iburyo muri Arsenal, gusa nanone ashobora kuzakoreshwa nka rutahizamu mu buryo bw’imikinishirize bwa 4-2-2.

Ikipe ya Lille yakiniraga, yashoboye kuyitsindira ibitego 23 muri shampiyona y’umwaka ushize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger