AmakuruImyidagaduroUrukundo

Nicki Minaj na Lewis Hamilton bari mu munyenga w’urukundo. (+AMAFOTO)

Umukinnyi ukina umukino wo gusiganwa ku ma modoka Formula 1, Lewis Hamilton nyuma y’amakuru yagiye avugwa ko ari m’urukundo na umuraperi kazi Nicki Minaj aba bombi bagaragaye bari kumwe mu butembere  i Dubai.

Aba bombi babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo bashyizeho amafoto bari kumwe kuri moto mu butayu bw’i Dubai bigaragara ko ariho basohokeye nk’abantu bakundana.

Iby’urukundo rwa ba bombi byazamutse mu byumweru bibiri bishije igihe bagaragaye bari kumwe mu modoka imwe baje kwitabira ibirori by’imideli bya NYFW (New York Fashion Week), abantu batangira gukeka ko bakundana.

Aba kurikira byahafi bo bavuga ko kuba bashyize hanze aya mafoto bombi bari kuri moto imwe mu butayu bw’i Dubai ni ikimenyetso cyerekana ko ko hari umubano udasanzwe kuri Lewis na Nicki.

Gusa ubwo Nicki Minaj yari mukiganiro The Ellen DeGeneres Show yabajijwe k’ubyurukundo rwe , niba hari umusore bakundana, gusa  ntiyigeze agira icyo abitangazaho nubwo wabonaga ko hari ikintu ahisha gisa naho kitaremezwa neza,  Kuri ubu benshi mubafana ba Nicki Minaj na Lewis  Hamilton  bakomeje kuvuga ko kuva batangiye gusohokana hanze ya Amerika ari ikimenyetso gishimangira uru rukundo rushya rwa Nicki Minaj.

Lewis Hamilton yagiye avugwa mu rukundo n’abandi bahanzikazi barimo Sofia Richie na Nicole Scherzinger.

Nicki Minaj na Lewis Hamilton i Bubai
Ibyishimo ni byose kuri Aba bombi
Aha bari kumwe bitabiriye ibirori by’Imideli i New York
Ifoto Lewis Hamilton  aherutse gushyira kuri Twitter ari kumwe na Nicki Minaj
Aba bombi bagiye bagaragara basohokeye ahantu hatandukanye muri Amerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger