AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ni iki u Rwanda ruzungukira mu ruzinduko rwa Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping azagirira mu Rwanda ?

Perezida w’Ubushinwa(China) Xi Jinping  afite ruzinduko rw’iminsi 10 aho biteganyijwe ko azasura bihugu by’Ubumwe bw’Abarabu (UAE), Senegal, Rwanda, Africa y’Epfo, n’Ibirwa bya Maurice.

Mu Rwanda Xi Jinping biteganyijwe ko azahagera ku wa 22 Nyakanga 2018, aho azashyira umukono ku masezerano yo gushimangira umubano umaze imyaka 46 hagati y’ibihugu byombi. Ndetse impande zombi zikazashyira umukono ku masezerano arimo ajyanye n’ubucuruzi, ishoramari, umutekano, ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye. Imwe mumishinga migari Perezida Xi Jinping ashobora gutera inkunga harimo iyubakwa ry’imihanda minini ndetse no kwagura Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mukirere ya RwandAir.

U Rwanda nk’igihugu kidafite umutungo kamere mu uhambaye gusa amahanga atungurwa n’uburyo iki gihugu gikomeje kuzamuka mu iterambere, ibinyamakuru byo mu bushinwa  bivuga ko  Ubushinwa buri gushaka imbaraga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ku rugamba rw’ubucuruzi mu gihe iki gihugu gifite urugamba rukomeye mu Bucuruzi mpuzamahanga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushinwa burangamiye amasoko mashya n’ubufatanye na Africa mu bucuruzi n’iterambere, Uru ruzinduko rwazafasha Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kumvisha abanyafurika ku ngingo yo gufatanya n’Ubushinwa.

Amb. Nduhungirehe Olivier uherutse m’Ubushinwa  aganira na The East African yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping ruzanoza umubano wa bwo n’u Rwanda, yagize ati “Uru ruzinduko ni umwanya mwiza wo gusinya amasezerano mashya no gutangiza imishinga izagirira akamaro ibihugu byombi.”

Gusa Amb Nduhungirehe  avuga ko umushinga wa Gariyamishi utari mumasezerano cyangwa ibiganiro bizaganirwaho n’abakuru bibihugu byombi yagize ati “Hari amasezerano y’imikoranire n’imishinga bizashyirwaho umukono. Turi kubisoza ariko umushinga wo gutera inkunga iyubakwa rya gari ya moshi nturimo.”

U Bushinwa busanzwe bufasha u Rwanda mu mishinga y’iterambere yiganjemo ubuhinzi n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo(birimo imihanda, ibitaro n’ibindi byubatswe mu Rwanda), m’uburezi Guverinoma y’Ubushinwa itera inkunga (abanyeshuri barenga 1000 b’abanyarwanda bigayo, ikindi Ubushinwa bwubatse amashuri abiri arimo iriri mu Karere ka Rulindo na Gatsibo ) mu buzima Ubushinwa bwubatse  ibitaro bya Masaka na Kibungo, .

Abasesengura iby’imibanire y’ibihugu bavuga ko Perezida w’Ubushinwa azasura u Rwanda n’intego ebyiri, umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi cyane cyane mu iterambere n’ubucuruzi ndetse no gushaka imbaraga mu rugamba Ubushinwa buriho buciye ku Rwanda nk’igihugu ubu kiri mu bivuga rikijyana muri Africa cyane ko Perezida Kagame ari we uyoboye Umuryango w’Afurika  yunze Ubumwe.

U Rwanda rukomeje kugira inyungu nyinshi ku mubano rufitanye n’Ubushinwa  cyane ko inyubako nyinshi zikomeje kuzamurwa muri iki gihugu ziterwa inkunga n’igihugu cy’Ubushinwa aha twabaha urugero , Bushinwa bwateye inkunga inyubako izakoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri zitandukanye n’ibindi bigo bya leta, ifite agaciro ka miliyoni $37, imirimo y’iyi nyubako iri ku Kimihurura yatangiye mu 2016, izasozwa mu mpera z’umwaka. Iyi nyubako irebana n’iya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yuzuye mu 2009, na yo yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa ingana na miliyoni $8.9,n’indi nyubako cyangwa ibikorwa remezo bitandukanye.

U Rwanda ruramutse rugiranye umubano mwiza n’Ubushinwa rwakunguka byinshi bitandukanye nk’igihugu kikiri mu nzira y’iterambere cyane ko Ubushinwa bufite ubushake bwogukorana n’Afurika cyane ndetse n’isoko ryo kuri uyu mugabane cyane ko UBushinwa, mu 2015 Ubushinwa bwemereye Afurika miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, inguzanyo Perezida Xi Jinping yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.

Uretse Xi Jinping utegerejwe  mu Rwanda , Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na we biteganyijwe ko asura u Rwanda , Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’urwo Perezida Paul Kagame yagiriye mu Bushinwa muri Werurwe 2017. Icyo gihe Perezida Xi yashimye iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi mu bwizerane muri politiki, ubufatanye mu bucuruzi no gusangira ibirebana n’umuco.

Perezida Kagame ubwo aheruka mu gihugu cy’Ubushinwa yakirwa na Xi Jinping
Perezida w’u Bushinwa ubwo yakiraga Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, yavuze ko igihugu cye cyashyize imbaraga mu gushyigikira u Rwanda kubera ukwihuta mu bikorwa by’iterambere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger