AmakuruPolitiki

Ngororero: Yaguwe gitumo agiye gukorera undi ikizamini

Mu kagari ka Kabeza gaherereye mu Murenge wa Ngororero wo Mu Karere ka Ngororero hafatiwe umusore w’ imyaka 22 wari waje gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo kuri mudasobwa agerageza gukora icyo kizamini akoresheje umwirondoro w’ undi muntu maze agahita afatwa n’ Urwego rwa Polisi y’ u Rwanda ku wa 30 Gicurasi 2023.

Amakuru dukesha Polisi y’ Igihugu atubwira ko ubwo abakandida bari bamaze kugera mu cyumba gikorerwamo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, mu kugenzura ko bujuje ibisabwa, Abapolisi bageze kuri uyu musore maze bagasanga imyirondoro y’uwiyandikishije gukora ikizamini idahuye n’uwari ugiye kugikora nta kuzuyaza maze bagahita  bamufata.

Nawe akimara gufatwa yahise yemera ko uwo yari agiye gukorera yari yamwemereye ibihumbi 45 by’ Amanyarwanda ndetse anavuga ko n’ ubutumwa bwo gukora ikizamini(code)  yari yabuhinduye agashyiraho izina rye bityo akaba yarashyikirijwe Urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ngororero kugira ngo akorweho  iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba agira inama abashaka uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ko bakwiriye guca mu nzira ziteganywa n’amategeko binyuze mu kwiga neza amategeko y’umuhanda cyangwa gutwara ibinyabiziga bakitsindira ubwabo aho kujya gushaka  kunyura mu nzira z’ubusamo zabateza ibibazo kuko nibabigerageza polisi yiteguye guhita ibata muri yombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger