Amakuru ashushye

Ngoma: Wa mugabo uheretse kuvuga ko kwibuka ari umunsi mukuru w’Abatutsi yarashwe arapfa

Nsengiyumva Francois wari ufunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside, mu gihe nta masaha 48 yari ashize avuye mu rukiko yarashwe n’umupolisi ahita apfa nyuma y’uko yaragerageje gutoroka.

Polisi ikorera mu ntara y’Iburasirazuba itangaza ko uyu Nsengiyumva Francois w’imyaka 35 y’amavuko, ku mugoroba wo kuwa Kane yasohotse aho yari afungiwe  icyaha cyo gupfobya Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994  kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo agiye mu bwiherero, ubwo yari avuyeyo yahiritse umupolisi ashaka gucika ariruka ageze mu rutoki ruri hafi aho umupolisi aramurasa ahita apfa.

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, nibwo Polisi ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba yari yataye muri yombi umugabo witwa Nsengiyumva Francois wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese., Umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma , akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata, habura umunsi umwe ngo hatangizwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ari umunsi mukuru w’Abatutsi.

Uyu mugabo yaraswe ahita apfa

Uyu Nsengiyumva akimara gufatwa yavuze ko yabitewe n’ubusinzi ariko kandi amakuru yavaga muri aka karere avuga ko Atari ubwa mbere uyu mugabo yari avuze ayo magambo agamije gukoremetsa no gupfpbya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko ngo n’umwaka ushize ubwo habaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 yari yavuze amagambo nk’aya.

Kuwa Gatatu tariki 18 Mata yari yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, akaba yari yagiye kuburanishirizwa aho icyaha cyabereye, Uyu mugabo  yemeraga icyaha akavuga ko yabitewe n’ubusinzi naho ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 13 n’ihazabu ya 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byari biteganyijwe ko azasomerwa tariki 15 Gicurasi 2018.

Icyo amategeko avuga ku cyaha cy’ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yayo ya 2 y’itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.

Ingingo ya 3 y’iri tegeko nanone isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu, ni ukuvuga umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa bibiba  urwango mu bantu.

Iki cyaha kandi kigaragarira mu gushyira mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya Jenoside yabaye, guteranya abantu, kwihimura no kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya Jenoside yabaye. Kigaragarira kandi mu kwica, gutegura umugambi wo kwica cyangwa kugerageza kwica undi bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Muri iki gitabo kandi ingingo y’i 116 ivuga ko  Umuntu wese ugaragaje mu ruhame haba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, uyipfobya, ugerageza gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro cyangwa uhishira cyangwa wonona ibimenyetso byayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bikozwe n’ishyirahamwe cyangwa umutwe wa politiki rihanishwa guseswa.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger