AmakuruPolitiki

Ngoma: Urugomo rukomeye cyane rwibasiye abayobozi babiri

Mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi, haravugwa ikubitwa ry’abayobozi babiri barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntovi ndetse n’umukuru w’umudugudu wa Ntovi, bakubiswe bikomeye cyane n’abashumba b’inka.

Aya mahano kuwa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, aho aba bayobozi babiri bakubiswe barimo uwitwa Burakeba Thiery usanzwe ayobora Akagali ka Ntovi, Kamali Remy uyobora Umudugudu wa Ntovi ndetse n’abaturage bane barikumwe, bakomerekejwe cyane nyuma yo guhondagurwa n’abashumba.

Mbarushimana Ildephonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, yatangaje ko uru rugomo rwabaye nyuma y’uko umuturage ahuruje aba bayobozi ababwira ko abashumba baragiye inka mu murima, rero ubwo ubwo abayobozi bahageraga abashumba abashumba bahise babadukira barabakubita cyane.

Yagize ati “Abashumba baragiye imyumbati y’umuturage ihinze muri kimwe cya kabiri cya hegitari, ahuruza mudugudu na we ahuruza gitifu ndetse haza n’abandi baturage bane, abashumba bahise babakubita kugira ngo batabambura inka zabo”.

Amakuru ahari avuga ko aba bayobozi ndetse n’aba baturage bane bakubiswe cyane bikomeye, aho bamwe muribo baviriranaga amaraso menshi harimo uwakubiswe mu gahanga ndetse na gitifu wakubiswe ku kuguru kakavunika.

Nkuko amakuru dukesha Kigalitoday abivuga, Aba bashumba bakimara kugeza inka kwa ba shebuja bahise batoroka ndetse n’ubu ntibaraboneka, hakaba hatazwi n’umubare wabo uko ungana kuko bari benshi.

Amakuru akaba avuga ko abakubiswe bose bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rukumberi baravurwa, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu y’urwo rugomo ndetse no gushakisha abakekwaho icyaha.

Hagendewe ku byemezo by’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, inka yasohotse mu kiraro icibwa amande ya 10,000Frs.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger