AmakuruUrukundo

Ngoma: Unusaza w’imyaka 83 n’umukecuru we w’imyaka 79 bapfiriye umunsi umwe mu masaha atandukanye

Mu Karere ka Ngoma haravugwa inkuru benshi barikwita iy’urukundo ruhamye rw’umukambwe witwa Munyagishari Eduard wari ufite imyaka 83 y’amavuko n’umukecuru Mukankundiye Gaudence wari ufite imyaka 79 bari barashakanye,bapfiriye umunsi umwe gusa mu masaha atandukanye aho bazize urupfu rutunguranye.

Uru rupfu rwabaye tariki 20 Nzeri 2021 mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera aho uriya musaza n’umukecuru babaga ku mukwe wabo, Umukambwe yapfuye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi za mu gitondo mu gihe umukecuru we yapfuye saa cyanda z’umugoroba.

Nsanzuwera Michel uyobora Umurenge wa Remera wabereyemo ruriya rupfu, avuga ko ba nyakwigendera bazize izabukuru kuko bombi bari bashaje.

Avuga ko amakuru yahawe n’umukwe wabo ari uko nta burwayi bugaragara bwabahitanye cyangwa se amarozi ahubwo ari ubusaza gusa.

Agira ati “Si ndi muganga ariko bazize indwara z’ubusaza, umukecuru yari afite imyaka 79 naho umusaza afite 83. Gusa buriya wasanga hari indwara bari basanganywe ariko zitasuzumwe na muganga.”

Hari n’abavugaga ko bashobora kuba bazize COVID-19 ariko uyu muyobozi arabihakana, ati “Ni urupfu rusanzwe nta Covid-19, nta burozi, ni ibisanzwe gusa ni ukugendera umunsi umwe.”

Umwuzukuru wabo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko umukecuru yari asanganywe ubumuga bw’ukuguru kubera imvune, na ho umusaza yagiraga ikibazo cyo gususumira yari amaranye igihe kinini kuva akiri umugabo muto.

Uyu mwuzukuru wabo avuga ko nubwo abuze Sekuru na Nyirakuru ariko atabura kubabara ariko “Byantangaje cyane ku buryo rwose ntakubwira ngo ndababaye ahubwo iyaba ari uku byahoraga, ibikundanye birajyana.”

Agaruka ku rupfu rwabo, yagize ati “Umusaza yapfuye saa kumi z’urukerera, umukecuru yatangiye gusengana n’abaje kudufata mu mugongo hashize akanya na we aba arapfuye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger