AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Ngoma: Umugore n’umugabo we batawe muri yombi nyuma yo kwigira uruganda rucura amafaranga

Umugore n’umugabo we batawe muri yombi na polisi ikorera mu Karere ka Ngoma ubwo bakwirakwizaga amafaranga y’amiganano bamwe mu baturage bakavuga ko baribigize uruganda rukora amafaranga.

Uyu muryango wafatanywe ibihumbi 65 Frw barimo kuyahahisha andi bari kuyabitsa kuri telephone.

Uyu muryango wafashwe ku wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma.

Abafashwe ni Uwimana Vedaste w’imyaka 25 n’umugore we Tuyishimire Jeannette w’imyaka 18, bafashwe bamaze kuyaguramo ibicuruzwa andi bayabikije kuri telefoni.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bari bamaze guha ariya mafaranga.

Yagize ati “Kuwa Kane tariki ya 25 Ugushyingo Polisi yabonye amakuru avuga ko Uwimana hari umuntu yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 mu iduka amaze kugura isukari n’amavuta yo kwisiga. Ni mu gihe umugore wa Uwimana ariwe Tuyishimire yari mu kandi kagari kitwa Nyamugari muri Mugesera, na we yafashwe arimo kubeshya abakozi babiri b’ikigo cy’itumanaho ngo bamubikire amafaranga kuri telefoni. Umwe yamubikije ibihumbi 25 undi amubitsa ibihumbi 35 y’amanyarwanda, zari inoti z’ibihumbi 5, yagiye kubishyura abaha amiganano.”

Amakuru akimara gutangwa hahise hashakishwa bariyabantu bafatirwa mu rugo rwabo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Nyamugari. Bahise bemera icyaha bemera no kwishyura amafaranga bari bajyanye ariko banga kuvuga aho bakuye ayo mafaranga y’amiganano.

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru asaba n’abandi kuba maso bakajya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abakwirakwiza amafaranga y’amiganano cyangwa bakora ibindi byaha.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Zaza kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Abafashwe ni Uwimana Vedaste w’imyaka 25 n’umugore we Tuyishimire Jeannette w’imyaka 18, bafashwe bamaze kuyaguramo ibicuruzwa andi bayabikije kuri telefoni
Twitter
WhatsApp
FbMessenger