Amakuru

Ngoma: Mayor n’umushoferi we batandukanye nabi nyuma yo kumukubita no kumwambura

Aphrodis Nambaje, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yatandukanye mu mahane n’umushoferi we witwa Rutsindintwarane bari bamaranye imyaka ine, nyuma yo kumara amezi icyenda yose atamuhemba ndetse agashaka no kumukubita.

Amakuru avuga ko ku wa 30 Kamena ari bwo Mayor wa Ngoma yirukanye shishi itabona uwari umushoferi we nk’uko uwabonye Mayor asohora uyu mushoferi yabitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru.

Ngo ibi byabereye hafi y’urugo rwa Mayor mu mugi wa Kibungo, aho uyu mushoferi yasohotse  yabyimbye ku jisho nyuma y’uko Mayor amukubise akuma bita ‘mucako’ kaba mu modoka ye.

Intandaro yo kugira ngo uyu mushoferi ashwane n’umukoresha we bamaze imyaka 4 bakorana bikagera n’aho agerageza kumukubita yaturutse ku kuba Rutsindintwarane yari yishyuje umukoresha we amafaranga yari amumazemo imezi icyenda.

Uwabonye aba bombi ku munsi yamwirukaniyeho akagerageza no kumukubita avuga ko byari bibabaje kubona umuyobozi wo ku rwego rwe ashwana n’umukozi we aka kageni kuko amusabye ibyo amugomba.

Nyirugukubitwa no kwamburwa  ntiyifuje gutangaza byinshi kuri iyi nkuru ku bwo gutinya ko Mayor Aphrodis Nambaje yamwihimuraho kuko ari umunyembaraga.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma ntacyo yigeze atangaza kuri iki kibazo, kuko yahamagawe akanga kwitaba terefoni ye, yanandikirwa ubutumwa bugufi akagaragaza ko yabusomye ariko ntabusubize.

Nambaje Aphrodis, Mayor w’akarere ka Ngoma.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger