AmakuruImikino

Ngo Rwatubyaye na bagenzi be bashobora kudwinga inzovu za Côte d’Ivoire

Myugariro Rwatubyaye Abdoul yavuze ko we na bagenzi be bafite ubushobozi bwo gutsinda Cote d’Ivoire, mu mukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika iyi kipe izahuriramo n’Amavubi y’u Rwanda kuri iki cyumweru.

Rwatubyaye na bagenzi be bagomba kwakira inzobu za Cote d’ivoire mu mukino wa kabiri w’itsinda H, mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha. Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda n’igice zo ku cyumweru.

Uyu myugariro usanzwe ukinira Rayon Sports, yavuze ko n’ubwo ikipe ya Cote d’Ivoire ari ikipe ikomeye cyane ku ruhando rwa Afurika, bashobora kuyitsinda dore ko bazaba banakirira imbere y’abafana babo.

Ati” Iyo ugiye guhura na Cote d’ivoire, bibaho ko utekereza ko ari kipe ikomeye haba muri Afurika ndetse no ku isi. Ni byo turabubaha gusa tugomba kubereka ko turi Amavubi, dushobora kuzabatsinda, cyane ko tuzaba turi mu rugo.”

Iyi Cote d’Ivoire Rwatubyaye avuga yaraye igeze i Kigali mu ijoro ryakeye ikubutse i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa aho yari imaze iminsi ikorera imyitozo. Iyi kipe yaje isanga myugariro wayo Eric Bertranda Bailly ukinira Manchester United, uyu akaba yarageze i Kigali ku wa kabiri w’iki cyumweru, akorera kuri Stade Amahoro imyitozo ya wenyine ku wa gatatu.

Sibomana Patrick na bagenzi be mu myitozo yo ku munsi w’ejo.
Abakinnyi b’Amavubi bumva amabwiriza y’umutoza Mashami mbere yo gutangira imyitozo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger