AmakuruImikino

Neymar yirahiriye ibyo Messi yamukoreye byanatumye aba igihangage

Neymar Jr umwe mu bakinnyi b’ibihangage mu mupira w’amaguru kuri ubu isi ifite yahishuye amagambo Lionel Messi yamubwiye mu gihe yasaga n’aho yihebye akigera muri FC Barcelona, ndetse n’uruhare aya magambo y’umukinnyi wa mbere ku isi yagize mu buhangage bwe uyu munsi.

Neymar kuri ubu ukinira PSG yo mu Bufaransa yageze muri FC Barcelona mu mwaka wa 2013 akubutse muri Santos yo muri Brasil, akaba yari aguzwe miliyoni 48.6 z’ama Pounds.

Icyari kitezwe kwari ukureba niba uyu wari ufite imyaka 21 yari kwigaragaza muri Barca nk’uko yari asanzwe abikora muri Santos, mu gihe yari amaze kugera mu ikipe yarimo abakinnyi b’ibihangage bari barangajwe imbere na Lionel Messi, Andres Iniesta na Xavi Hernandes.

Hanibazwaga kandi niba uyu musore ari bukomeze amayeri yagiraga yo kubeshya abasifuzi kugirango ahabwe ama coup Franc na penaliti, gusa icyatunguye benshi ni uko akigera muri Barcelona yabicitseho gusa akabikora aho na we abona ko bikenewe.

Uyu musore akigera muri Barcelona yuzuye cyane na Lionel Messi, ku buryo mu biganiro byose yanatangaga yabaga anamwirahira ahantu hose ko ari umukinnyi w’igitangaza bityo anamugira icyitegererezo cye.

Nyuma y’imyaka myinshi Neymar na Messi barubatse ubucuti muri Barcelona, Neymar yahisemo gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri PSG kugira ngo na we abone amahirwe yo kuba yegukana Ballon d’Or, dore ko yabonaga ko byamugora kuyihabwa mu gihe cyose yaba agikinira mu gicucu cya Messi.

Mu gihe habura amezi make ngo umwaka wuzure uyu musore avuye i Camp Nou, Neymar yahishuye uko ubucuti bwe na Messi bwatangiye.

Aganira na Televiziyo ya Altas y’iwabo muri Brasil ku munsi w’ejo, Neymar yemeye ko akigera muri Barcelona byamugoye cyane, dore ko hari n’igihe yumvaga yanarira bitewe n’uko uburyo yageragezaga bwose bwamwangiraga.

Mu gihe yumvaga asa n’aho yataye umutwe bitewe n’ibyabaga, Neymar yegerewe na Lionel Messi amubwira ijambo ahamya ko ryahinduye ubuzima bwe guhera icyo gihe.

” Ndabyibuka nkigera muri Barcelona, byasaga n’aho nenda kurira kuko ibyo nakoraga byose byarangaga”.

“Umunsi umwe turi mu kiruhuko cy’igice cya mbere, Messi yaranyegereye ambwira ko ngomba kwiyumva nk’uko nari meze nkiri muri Santos. yarambwiye ati’ ugomba kuba uwo uri we. Nta mpamvu yo guterwa ubwoba no gukinana nanjye, Iniests cyangwa Xavi”.

Neymar yongeyeho ko guhumurizwa n’umuntu nka Messi ufite byose yabikunze cyane, anirahira kubwira buri umwe ibyo Messi yamukoreye.

” Iyi nkuru buri gihe nyibwira umuryango wanjye, ndetse n’inshuti zanjye. yamfashije muri byose haba mu mwuga nkora ndetse no mu buzima busanzwe.”

” Gukinana n’abakinnyi bakomeye nka Messi, Iniesta na Xavi bisa n’aho bigutera kwitinya. Gusa nyuma yo kuvugana na Messi, nerekanye ibyo nari mfite, ndatuza ndetse nkinana icyizere. Kuva ubwo nahise mba incuti magara na Messi.”

“Muri rusange ibyanjye na Messi ni inkuru ndende, gusa nasoza mvuga ko Messi ari uwa mbere!”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger