AmakuruImikino

Neymar yihanganishije Suarez nyuma yo gutuma Uruguay isezererwa muri Copa America

Umunya-Brazil Neymar Jr, yihanganishije incuti ye Luis Suarez bahoze bakinana muri FC Barcelona, nyuma yo guhusha penaliti yatumye ikipe y’igihugu ya Uruguay isezererwa na Peru mu mikino ya Copa America.

Luis Suarez ni we wateye penaliti ya mbere Uruguay ikina na Peru muri 1/4 cy’irangiza muri Copa America, birangira  ikuwemo n’umuzamu wa Peru, Pedro Gallese.

Ikipe ya Peru yahise igera muri 1/2 cy’irangiza nyuma yo gutsinda Uruguay kuri penaliti 5-4, ikaba igomba guhura na Chile yatwaye ibikombe bibiri biheruka bya Copa America. Iyi Chile yageze muri 1/2 cy’irangiza nyuma yo gusezerera Colombia kuri za Penaliti.

Nyuma y’umukino, Luis Suarez yagaragaye yishwe n’agahinda, ari na ko asuka amarira.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Neymar Jr. wakinanye na Suarez muri FC Barcelona yatambukije ubutumwa bumwihanganisha. Ni ubutumwa bwaherekeje ifoto ya Suarez wasukaga amarira.

Neymar yagize ati” Haguruka. Uri umuvandimwe ukomeye cyane. Ndagukunda ncuti.”

Neymar ntari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Brazil igeze muri 1/2 cy’irangiza cya Copa America, nyuma yo kuvunikira akagombabari mu mukino wa gicuti Brazil yakinagamo na Qatar. Neymar na Suarez bibukirwa ku butatu buzwi nka MSN bari bahuriyeho na Messi ubwo bari bari muri FC Barcelona.

Aba bakinnyi bombi bashobora kwisanga bagize ubusatirizi bwa FC Barcelona, dore ko amakuru menshi akomeje gusubiza Neymar muri FC Barcelona yari yaravuyemo muri 2017 ajya muri PSG.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger