AmakuruImikino

Neymar Jr yagaragaje akanyamuneza nyuma yo guhura na Stephen Curry(Amafoto)

Rutahizamu Neymar Jr da Silva wa Paris Saint Germain, yagaragaje akanyamuneza nyuma yo kubonana na Stephen Curry wa Golden State Warriors, mu muhoro aba bombi bagiranye ku munsi w’ejo.

Mu gihe abakinnyi bakina shampiyona ya NBA bakiri mu biruhuko, Stephen Curry uheruka kwegukana ibikombe 2 bya shampiyona byikurikiranya ari kumwe na The Warriors yagiye gukorera ibiruhuko ku mugabane w’Uburayi ari na ho yabonaniye na Neymar umaze iminsi avuye mu butumwa bw’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Aba basore bombi bafite ifaranga rihagije bakanagira ababakurikirana benshi ku mbuga nkoranyambaga, bicaye hamwe baraganira nyuma banahana imyambaro nk’urwibutso. Neymar yahawe umwambaro wa Golden State uriho nimero 30 Stephen Curry yambara, mu gihe Curry na we yakiriye umwambaro wa nimero 10 Neymar asanzwe yambara muri PSG.

Nyuma Neymar ufite abamukurikira kuri Instagram bagera kuri miliyoni 102, yahise ashyiraho amafoto 3 ari kumwe n’iki gihangage, abiri muri  yo bari kuganira.

Imwe muri aya mafoto iherekejwe n’amagambo agira ati”Ni icyubahiro gikomeye kuba nashoboye kuganira nawe nkamenya ibitekerezo byawe, amateka yawe…Ndakubaha cyane. Imana ihe umugisha ubuzima bwawe Stephen Curry.”

Umuhuro wa Neymar na Stephen Curry ukurikiye uwo we na Kylian Mbappe bagiranye na Kabuhariwe LeBron James ubwo uyu mwami wa BasketBall yari i Paris mu kwezi gushize.

Neymar na Stephen Curry bahanye imyambaro.
Curry aganira na Neymar.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger