AmakuruPolitiki

New York: Coronavirus yageze muri gereza

Nyuma yaho icyorezo cya coronavirus kigereye muri Leta zitandukanye zigize Leta zunze ubumwe za Amerika, byamaze gutangazwa ko iki cyorezo cyageze no muri gereza yo mu Mujyi wa New York .

Ni nyuma y’uko iki cyorezo kandi kigaragaye kuri Harvey Weinstein wahoze ari mu bantu bakomeye mu batunganya filimi muri Hollywood uherutse guhamwa n’ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, bakamusanga yaranduye iki cyorezo aho yari afungiye.

Michael Powers utegeka urwego rw’amagereza muri leta ya New York muri Amerika yatangaje ko Weinstein ubu yashyizwe mu kato.

Mu kwezi gushize,Weinstein yahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gufata abagore ku ngufu akatirwa gufungwa imyaka 23.

Umunyamategeko we yashimangiye ko azajuririra iki cyemezo cy’urukiko.Uyu mugabo w’imyaka 68 afungiye muri gereza iri hafi y’ahitwa Buffalo muri leta ya New York.

Imfungwa ebyiri zaho ku cyumweru bazisanzemo coronavirus nk’uko umwe mu bakora muri iyi gereza utifuje gutangazwa amazina yabibwiye Reuters.Umunyamategeko wa Weinstein avuga ko we n’abo bafatanyije batigeze babwirwa ko umukiriya wabo yapimwe Covid-19.

Bwana Weinstein yahamwe n’icyaha cyo mu kiciro cya mbere cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umugore bakoranaga witwa Miriam Haley mu 2006.

Yahamwe kandi n’icyaha cyo mu kiciro cya gatatu cyo gufata ku ngufu umugore wariho yinjira mu mwuga wo gukina filimi witwa Jessica Mann mu 2013

Abacamanza bamuhamije ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoze mu buryo bukabije byashoboraga gutuma afungwa imyaka myinshi kurushaho.

Kuva mu 2017, abagore barenga 10 bashinje uyu mugabo kubahohotera bishingiye ku gitsina cyangwa kubafata ku ngufu. Mu Rwanda abamaze kwandura ni 19,hashyizweho ingamba mu kurushaho kugikumira zirimo guhagarika ingendo zidasobanutse,kwirinda guhana ibiganza no guhoberana n’izindi binyuranye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger