AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Ne-Yo yatanze ibyishimo mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame (+AMAFOTO)

Umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo yagaragarijwe urukundo mu gitaramo gikomeye yaririmbyemo mu Mujyi wa Kigali cyanitabiriwe na Perezida Kagame kiba cyari igitaramo cya mbere kibereye mu nyubako ya Kigali Arena.

Ne-Yo yabyinishije umubare utari mucye wateraniye muri Kigali Arena  mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019 muri icyo gitaramo cyari cyitabiriwe kuburyo bukomeye, cyari igiherekeza umuhango wo Kwita Izina wabaye kuwa 06 Nzeli 2019.

Abakunda ibirori no kwidagadura baserutse babyambariye biteguye gutarama n’uyu muhanzi wabanjirijwe ku rubyiniro n’Abanyarwanda barimo Itsinda rya Charly na Nina, Bruce Melodie, Riderman na Meddy.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yabanje kwinjira mbere y’uko bahamagara umuhanzi Ne-Yo ngo aze aririmbe. Abari mu gitaramo bamaze kubona ko na Perezida aje muri iki gitaramo babyishimiye cyane batangira nawe kumuririmbira.

Uyu muhanzi yabanje kuririmba indirimbo zisa nizituje cyane , nyuma yo kuririmba indirimo zitandukanye, Ne-Yo yahinduye imyenda. Mu gihe ku nshuro ya mbere yari yambaye ishati irimo amabara yiganjemo ayijimye, yagarutse ashyiramo ishati yera n’ingofero y’umweru.

Yahise aririmba indirimbo zirimo ‘‘Mad’’ zakunzwe cyane. Yanishimiwe mu ndirimbo ye iri mu nshya yitwa Push Back yakoranye na Stefflon Don . Ne-Yo yari gucurangirwa n’abantu bane barimo babiri bari gucuranga gitari, uwa piano n’uw’ingoma.

Yanaririmbye n’indirimbo zirimo izo yandikiye abandi bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izo yifashishije zirimo ‘‘Let Me Love You’’ ya Omarion’’ na ‘‘Irreplaceable’’ ya Beyonce.

Yahamagaje abakobwa bo kubyinana nawe ageze kuri ‘Summer time’ haza batatu buri umwe yamubazaga aho akomoka mbere y’uko babyinana.

Abo bakobwa bombi bamubyinishije abafana bavuza induru bitewe n’imibyinire yabo. Uwabyinnye neza kubarusha yamuhaye agakomo yari yambaye ku kaboko.

Mu minota ya nyuma y’igitaramo Ne-Yo yifashishije indirimbo zicurangitse mu buryo buvudutse zirimo ‘‘Play Hard’’ yakoranye na David Guetta na Akon; ‘‘Tonight’’.

Indirimbo zisoza igitaramo zakuye hasi ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bateraniye muri Kigali Arena, barahaguruka barabyina.

Uyu muhanzi yari ari  kunyuzamo akajya mu bafana bagafatanya kuririmba. Umurishyo ushyira iherezo kuri iki gitaramo wakomwe saa Sita n’iminota 57.

Ne-Yo uri mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere ari mu byamamare byitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi zo mu Birunga mu muhango wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 6 Nzeri 2019. Izina yahaye umwana w’Ingagi ni “Biracyaza.”

Nyuma yo kumubona ari kwita izina ingagi abakunzi b’uyu muhanzi bari bamutegereje mu gitaramo cyabereye muri Arena ya Kigali
Ne-Yo yatanze ibyishimo mu bushobozi bwe
Abafana ba Neyo bari benshi
Ne-Yo yerekanye ko ari umuhanga mu mirirmbire ye ya Live ndetse n’imibyinire iryoheye ijisho

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger