AmakuruImyidagaduro

Ne-Yo yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mbere yo gusubira USA (=AMAFOTO)

Umuhanzi w’icyamamare ku Isi , Shaffer Chimere Smith [Ne-Yo] uherutse gutaramira abanyarwanda ku wa 07 Kanama 2019 , yasuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi asobanuriwa amateka n’amahano yagwiririye u Rwanda.

Ku cyumweru  tariki ya 8 Nzeri 2019 umuhanzi Ne-yo n’ikipe yamuherekeje batemberejwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yafashe umwanya wo kwandika ubutumwa bwe mu gitabo cy’abashyitsi basura uru rwibutso ruherereye ku Gisozi.

Ne-Yo n’ikipe yari imuherekeje bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashyira n’indabo ahashyinguye iyi mibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Uyu muhanzi yari yaje mu  umuhango wo Kwita Izina , aho yise izina umwana w’ingagi amwita ‘Biracyaza’ ndetse aza  no kuririmba mu gitaramo cyari giteganyijwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2019 cyiswe Kwita Izina Concert cyanitabiriwe na Perezida Kagame.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yafashe umwanya wo kwandika ubutumwa bwe mu gitabo cy’abashyitsi basura uru rwibutso
Ne-Yo n’ikipe yazanye nawe bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashyira n’indabo ahashyinguye iyi mibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger