AmakuruUtuntu Nutundi

Ndi umugore mfite umugabo unkunda ariko mpora nifuza kuryamana n’abasore twahoze dukundana-Nkore iki?

Muraho neza! 

Nagiraga ngo mumfashe ku bujyanama bwanyu kugira ngo mbashe kubungukiraho byinshi kuko kugeza ubu aho imbaraga z’unubiri wanjye zirikunganisha hashobora gutuma nsenya cyangwa umugabo wanjye akanyica.

Ubusanzwe ndi umugore ndubatse, mfite umugabo n’abana babiri imfura ifite imyaka 8, uyikurikira afite imuaka 3. Abana banjye n’umugabo wanjye ndabakunda cyane kandi nabo bangaragariza urukundo rwinshi rushoboka.

Mbere y’uko nshakana na papa Sifa ari nawe mugabo wanjye w’ibihe byose, nakundanaga n’abasore 5 mbatendeka kandi bose mbakunda kimwe kuko icyo nahaga imwe n’undi twarahuraga nawe nkakimuha.

Nukuvuga ko abo basore bose twararyamanaga bisanzwe kuko twabifataga nk’ibyishimo by’urukundo rwacu namwe murabyumva, namenyereye guhura n’abagabo benshi ariko njye nkumva ko mu bukumi bwanjye ntacyo bintwaye.

Nyuma naje gukundana na papa Sifa, anyereka ko ndi umukobwa ushoboye wavamo umugore w’umutima kandi ufite icyerekezo, nanjye mbyumva vuba kuko kwishimisha bitagira intego narimaze kubirambirwa rwose.

Twakundanye amezi agera kuri 7 nyuma dupanga kwibanira kuko twarahuzaga cyane buri wese yishimiye undi ku rwego rwiza. Tukimara gushakana babasore bose nabikuyemo ndetse niga kunyurwa n’umugabo umwe kugeza ubwo nibatutse abana babiri ntakujarajara.

Ubwo umwana wa 2 yari afite amezi 8 natangiye kumva umugabo umwe atampagije ubwo ntangira kongera kwandikirana na babandi bose twakundanye kugeza naho ntangiye kongera kubiha (………..) nca inyuma umugabo wanjye nkunda cyane.

Gake gake natangiye kuryoherwa n’ibihe none ubu nsigaye numva buri munsi nkeneye imwe muri bo (………), mbese umugabo wanhye ari umwe mba numva ntakigenda.

Ubu ikinteye inkeke, ndatekereza ko amaherezo azamenya ibyanjye ugasanga umugabo wanjye nkunda aranyanze, mungire inama nukuri umubiri wanjye ugeze habi kandi ndamutse ntandukanye na papa Sifa ubanza nakwiyahura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger