AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ndayishimye Eric Bakame yarokotse impanuka ikomeye

Ndayishimiye Eric Bakame uzwi cyane mu kipe y’igihugu Amavubi no muri Rayon Sports, yarokotse impanuka y’imodoka ikomeye yabereye i Nyamata hafi y’urugo rwe.

Amakuru avuga ko Bakame uheruka guhagarikwa muri Rayon Sports yakoreye iyi mpanuka hafi y’urugo rwe i Nyamata, ubwo yari kumwe n’umuryango we.

Aba bombi bahumanye n’iyi mpanuka ubwo bari mu modoka yabo bakaza kugongana n’ikamyo yari yacitse feri bikarangira imodoka yabo yisanze munsi y’umuhanda.

Iyi mpanuka nta wayiguyemo, keretse Umugore n’umwana ba Bakame bakomeretse, ubu bakaba bari gukurikiranwa mu bitaro by’i Nyamata.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger