AmakuruImikino

Ndayishimiye Eric Bakame mu nzira zo kugaruka mu kibuga mu gihe cya Vuba

Umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi ku kazina ka Bakame wahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kubera icyiswe ‘kugambanira ikipe’, yatangaje ko mu gihe cya vuba aza kuba yagarutse mu kibuga ngo kuko hari amakipe menshi amaze iminsi aganira na yo.

Ni mu kiganiro uyu musore wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports yagiranye na Radio Ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi.

Bakame avuga ko n’ubwo Rayon Sports yamuhagaritse atigeze ahagarika gukora imyitozo ku giti cye ngo kuko akorana n’abakinnyi bakiri bato ya Goma.

Ati”Bakame arahari arimo arakora imyitozo ku gite cye mu ikipe y’abato ya Goma. Amakipe menshi yaranyegereye ariko sinahita mbitangaza uyu mwanya kuko nkifite ikibazo cyo gushaka ibyangombwa, navuga ko ubu ndimo gushakisha ibyangombwa kugirango mbe nabona kuvuga aho nenda kwerekeza.”

Ku bijyanye n’akazoza ke mu mupira w’amaguru, umuzamu Bakame yatangaje ko hari amakipe yo mu bihugu by’abarabu bamaze iminsi baganira gusa ngo akomeje kugongwa n’ibibazo by’ibyangombwa.

Ati”Navuga ko yaba muri Tunisia no muri za Marroc hari amakipe twari twagiye tuvugana ariko kubera ibyangombwa bitaraboneka ndacyaganira nabo vuba aha nshobora kwerekezayo. Ni icyo naba mbivuzeho.”

Mu gihe hari amakuru amaze iminsi avuga ko uyu musore ashobora kugaruka muri Gikundiro, we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ntacyo ajya avugana na Rayon Sports.

“Ku bwanjye nta kiri hagati yanjye na Rayon Sports ntacyo tuvugana uretse ko bari banavuze ko nkiri umukinnyi wabo ubu ndacyategereje ko mbona ibyangombwa kugira ngo ntandukane na Rayon Sports, gusa ubu ndumva nta byinshi nshaka kuvuga kuri Rayon Sports.”

Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuntu kuri terefoni bikarangira amennye amwe mu mabanga ya Rayon Sports, ibintu ubuyobozi bw’ikipe bwafashe nko kugaambaana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger