AmakuruImikino

Ndayishimiye Dominique yatsinze AS Kigali Hat trick afasha Police FC kuyobora shampiyona

Ikipe ya Police FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego bitatu ku busa.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.

Ibitego byose uko ari bitatu bya Police FC byatsinzwe na rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique wabaye umukinnyi wa mbere utsinze Hat trick muri shampiyona y’uyu mwaka. Uyu musore wanaherukaga gufasha Police FC gukura inota rimwe kuri APR FC, yahise yuzuza ibitego bitandatu amaze gutsinda muri shampiyona y’uyu mwaka, anayobora abamaze gutsinda ibitego byinshi.

Dominique kandi yafashe Police FC yari iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona ayicaza ku mwanya wa mbere n’amanota 16, ikaba irusha amanota abiri APR FC na Mukura VS zizisobanurira i Nyamirambo ku munsi w’ejo.

Mu yindi mikino yabaye: 

Etincelles FC 0-1 Marines FC (Stade Umuganda)
Bugesera FC 5-4 AS Muhanga (Stade de Bugesera)
Sunrise FC 2-1 Gicumbi FC (Stade Nyagatare)

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger