AmakuruImikino

Ndayisaba Olivier wari umaze imyaka 7 muri Musanze FC yasinye muri SC Kiyovu

Ndayisaba Olivier wari umunyezamu wa Musanze FC  yari amazemo imyaka  7 , yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu SC.

Ndayisaba Olivier usanzwe avukana na Mico Justin ukina hagati muri Police FC,  aje kuziba icyuho cya Ndoli Jean Claude babisikanye ajya muri Musanze FC.

Iyi kipe yasinyishije undi mukinnyi witwa  Tuyishime Benjamin wari rutahizamu muri Marines FC nawe wasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamara ari umukinnyi wambara umweru n’icyatsi.

Kiyovu Sport yatakaje abakinnyi bari basanzwe babanzamo gusa muri gahunda y’iyi kipe yo kwiyubaka ifite gahunda yo kuzana umutoza uzava hanze y’u Rwanda.

Tuyishime Benjamin nawe yasinye muri SC Kiyovu avuye muri Marines FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger