AmakuruImyidagaduroUrukundo

Ndahimana wasezeraniye mu murenge yambaye kamambili, mu rusengero ho yari yarimbye-AMAFOTO

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Ndahimana n’umugore we Consilie bagiye gusezerana imbere y’amategeko ariko yambaye inkweto zo kogana zizwi nka kamambili, yakoze ubukwe asezerana imbere y’Imana yarimbye mu ikote n’ipantalo by’umukara n’inkweto nziza.

Ndahimana Narcisse atuye I Muhanga mu murenge wa Shyogwe Kuri ubu basezeranye kwa padiri mu birori biryoheye ijisho byabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Ukuboza 2018 bose bambaye neza nk’abandi bageni bafite amikoro.

Ndahimana Narcisse n’umugore we Mutuyemariya Consilie basezeraniye muri kiliziya iherereye muri Cite Nazareth iri mu Kinini ho mu murenge wa Shyohwe, niho bakunze kwita kwa papa. uretse gusezerana, uyu muryango wanabatirishije abana babo.

Umuryango wa Ndahimana wari ubayeho mu bukene, uyu mugabo yararwaye ariko umugore we yanga kumuta aremera aramurwaza, Ndahimana agaruye agatege yabonye nta kindi yahemba umugore we ahitamo ko bajya gusezerana imbere y’amategeko bakazanajya imbere y’Imana nkuko yabitangarije umunyamakuru wa ISIMBI wabasuye mu kwezi gushize.

Amafoto yabo basezerana imbere y’amategeko yarakwirakwijwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga abenshi bibaza cyane kuri ubu bukwe. Byabanje gufatwa nka filime y’urwenya yarimo ikinwa, abandi bahise bakorwa ku mutima no kubona Ndahimana asezerana yambaye kamambiri n’imyenda ishaje kandi isa nabi.

Uru rugo rufite inkuru ikomeye kandi iteye ikiniga ukurikije uko basobanura ubuzima babayemo iwabo ahitwa mu Kinini kubera ubukene.

Ndahimana yabwiye ISIMBI ko karuvati yasezeranye mu mategeko yambaye ari iyo yasigiwe na se, yabuze inkweto yambara kubera ubukene ahitamo kwambara izisanzwe zimenyerewe nk’izikarabirwamo kandi nazo zishaje.

Ibi bikimara kujya hanze, abantu batandukanye bakozwe ku mutima n’inkuru yuyu mugabo baniyemeza kumufasha bahereye ku bukwe yateganyaga bwo gusezerana imbere y’Imana.

Ku ikubitiro, inzu y’imideli ya Moshions yemeye kuzambika Ndahimana n’umugore we ku munsi w’ubukwe bwa gikirisitu, niko byagenze bambitswe imyenda myiza bararimba nk’abandi bageni bose.

Uretse ibyo kandi, abagiraneza batandukanye bakusanyije inkunga, bagurira umuryango wa Ndahimana inzu igezweho kugira ngo bave mu nzu yari ishaje bari barasigiwe n’ababyeyi be bari batuyemo.

Abantu bari benshi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger