AmakuruImikino

NBA : Kevin Durant agiye kuva muri Golden State Warriors

Nyuma  y’imyaka itatu  afasha ikipe kwitwara neza muri shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball muri Amerika NBA, Kevin Durant aratangaza ko agiye kuva muri iyi  kipe ya Golden State Warriors yagiyemo mu 2016

Uyu mukinnyi wafashije iyi kipe gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya 2017 na 2018, aravuga ko umwaka utaha w’imikino ya NBA azaba yamaze gutandukana n’iyi kipe ntagihindutse.

Kevin Durant umusore wa metero 2.06 m  akaba afite imyaka 29 y’amavuko , aramutse avuye muri iyi kipe yubakiyemo amateka  byaba ari inkuru mbi kubafana ba Golden State Warriors bakunda ubufatanye bwe agirana na Stephen Curry bagiraga mu kibuga.

Uyu musore yahiriwe niyi kipe dore ko mu myaka itatu ayimazemo yagiye yegukana ibihembo bitandukanye birimo umukinnyi mwiza wa NBA (NBA Most Valuable Player Award), Ibihembo bibiri bya  Finals MVP Awards, NBA All- Star Game Most Valuable Player Award, NBA Scoring Titles 4, NBA Rookie of the Year Awards n’imidali ibiri ya zahabu yakuye mu mikino Olempike.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ikipe azahita yerekezamo gusa biravugwa ko  ashobora kujya gukinana n’inshuti ye yigihe kirekire  LiBron James mu ikipe ya  Los Angeles Lakers aherutse kujyamo mu minsi ya vuba cyangwa se akerekeza mu ikipe y’iwabo  Washington D.C.

Kevin Durant

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger