AmakuruImikino

NBA All Star: Kevin Durant yatowe nka MVP, Ikipe ya LeBron James yegukanye intsinzi (Amafoto)

Umukino wa All Star wabereye kuri Spectrum Center mu Mujyi wa Charlotte muri Carolina y’Amajyaruguru, ikipe iyobowe na LeBron James yatsinze iya Giannis Antetokounmpo amanota 178-164 .

Uyu mukino wabaye uhuza ibihangange bya Basketball bikina Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, abakapiteni babiri LeBron James wa Los Angeles Lakers na Giannis Antetokounmpo ukinira Milwaukee Bucks bahisemo abakinnyi beza mu makipe atandukanye bakora amakipe abiri yakinnyie umukino wari ubereye ijisho wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashyantare 2019.

Ikipe ya LeBron James yari igizwe na Kevin Durant (Golden State Warriors), Kyrie Irving (Celtics), Kawhi Leonard (Raptors) na James Harden (Rockets) n’abandi

Naho ikipe ya Giannis yo yari ifite Stephen Curry (Golden State Warriors), Joel Embiid (Sixers), Paul George (Oklahoma) na Kemba Walker (Hornets) n’abandi

Ni ku nshuro ya kabiri hari hakoreshejwe ubu buryo butari ubwo guhitamo abakinnyi baturuka mu Burasirazuba n’Uburengerazuba nkuko byari bisanzwe bimenyerewe.

Agace ka mbere karangiye ikipe ya LeBron idahagaze neza kuko yatsinzwe amanota 53 kuri 37,Mu gace ka kabiri yatsinze amanota 45 kuri 42, aka gatatu yinjiza mu gakangara amanota 50 kuri 36 naho mu gace ka nyuma yinjiza amanota 46 kuri 33. Igiteranyo cya yose ni amanota 178-164.

Nyuma y’uyu mukino, ibihangange Dwyane Wade na Dirk Nowitzki bahise basezera ku mukino wa Basketball ku mugaragaro .

Stephen Curry (Golden State Warriors)
Dwyane Wade
Ikipe yari iyobowe na Giannis Antetokounmpo
Ikipe yari iyobowe na LeBron James

Kevin Durant usanzwe ukina muri Golden State Warriors yatsinze amanota 31 bimuhesha amahirwe yo guhembwa nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri NBA ahabwa igihembo bita ‘MVP’.
Joel Embiid usanzwe ukinira Philadelphia 76ers yanyuze benshi atsinda inshuro icyenda mu buryo bwa Dunk
2 Chainz aganira n’umukinnyi Joel Embiid
Meek Mill yasusurukije abitabiriye uyu mukino
Twitter
WhatsApp
FbMessenger