AmakuruIbitekerezoUrwenya

Nasuye i wabo w’umukobwa nateye inda ndi muzima none dore uko basaza be bangize-Nkore iki?

Muraho nshuti zanjye bagabo, bagore ndetse n’abana mukibyiruka nk’uko nanjye nabyirutse ubu nkaba ndi igisore?!!

Nitwa Mubirizi Jean Max Philbert, mbagishije inama nshaka kubabwira agahomamunwa nahuye nako k’ukuntu nagiye gusura i wabo w’umukobwa nateye inda nkamwihakana kugira ndebe uko inda ye imeze, ndebe niba nazakomeza kuyemera cyangwa ngatsemba none basaza be bankomaguye ubu no kurya sinzi ko mbibashya.

Ahagana ku isaaha ya saa cyenda nibwo nandikiye uwo mukobwa mubwira ko nifuza kujya kumureba i wabo, nuko nawe arambwira ngo ntakibazo ndetse yongeraho n’utugambo tw’urukundo ngo “banguka ahubwo naringukumbuye chr mwiza”.

Ibi byatumye numva ko ndaye ntahageze naba mbaye injiji, namubajije niba hari undi muntu uroyo arambwira ngo niwe wenyine uhari ngo abandi bose batashye ubukwe mu kandi karere kandi ngo ntabwo baraza vuba.

Ntazuyaje nahise mfata akagare kanjye ndahasimbukira, aho mvugiye aha nari namaze kugerayo, nkihamara iminota 10 ntangiye no kwegera umukunzi wanjye, nagiye kumva urugi ngo “pooooo” mbona ni basaza be batatu bansesekayeho.

Buri wese muri bo yari afite umuhini, numva baravuze ngo dore ya mbwa yahageze sha, narebye umukunzi wanjye ngo mubaze impamvu yambeshye ko bagiye mu hukwe, nsanga ntakiri aho yagiye kare.

Ibyakurikiyeho namwe murabyumva n’utabyumva yareba ifoto yanjye kuko mahinho aya intoki, amano, umugongo n’umutwe birikundwa nk’uwahoze aryanye muziko.

Bankubitaga barikuvuga ngo uzamujyana cyangwa Uracyakomeje kwigira Syori?? Navuyeyo nemeye ko ngomba kumujyana ndetse ko n’umwana arinjye Se.

None nyuma y’ibi ndabagisha inama, uyi mukobwa mugire umugore cyangwa nemere umwana mbarekere umukobwa wabo hato batazanyikuriramo amaso? Mumbwire rwose mbere y’uko njya kwivuza.

Murakoze!!!!!!!

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger