AmakuruAmakuru ashushye

Narendra Modi yongeye gutorerwa kuyobora Ubuhinde

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yatsindiye kuyobora iki gihugu mu yindi manda y’imyaka itanu mu matora rusange yamaze ibyumweru.

Ibyavuye mu matora kugeza ubu birerekana ko ishyaka rye Bharatiya Janata Party (BJP) ari ryo riri bwegukane imyanya igera hafi kuri 300 mu myanya 543 y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Abanyijije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Narendra Modi yashimiye abaturage, avugako “icyizere bahaye uruhande rwe kibaha imbaraga zo kurushaho kugera ku byifuzo byabo”.

Abantu barenga miliyoni 600 ni bo bitabiriye aya matora amaze ibyumweru bitandatu.Mu Buhinde, ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka rigira ubwiganze mu mutwe w’abadepite iyo rigize imyanya 272 mu myanya 543 iba mu nteko.

Mu  2014, ishyaka rya Nerandra Modi ryari ryagize imyanya 282 – intsinzi nini y’ishyaka iryo ari ryo ryose mu Buhinde mu myaka 30 yari ishize, ryifatanyije n’andi mashyaka rigira imyanya 336.

Icyo gihe Congress Party yatsinzwe bikabije bwa mbere mu mateka yayo kuko yabonye imyanya 44 gusa, yifatanyije n’amashyaka bivuga rumwe ibona imyanya 60 mu nteko.

Uyu mwaka abaturage b’Ubuhinde bagera kuri miliyoni 900 bari bemerewe gutora – aya akaba ari yo matora ya mbere yitabiriwe n’abantu benshi cyane mu mateka y’isi. Ibyavuye mu matora kuburyo bwa burundu bitangazwa mu masaha ari imbere.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde ni we ugira ububasha bw’ubutegetsi bwa guverinoma y’Ubuhinde. Ashyirwaho n’ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka ryatsindiye ubwiganze mu nteko umutwe w’abadepite.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger