AmakuruImyidagaduroUrukundo

Nana wamenyekanye muri City Maid yateye utwatsi ibyo gukundana na Kizito

Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri filime y’uruhererekane ya City Maid yateye utwatsi amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko ari mu rukundo n’umuhanzi Kizito , avuga ko uretse kuba ari inshuti bisanzwe, nta bindi byihariye biri hagati yabo.

Mu minsi yashize ni bwo byavuzwe ko uyu mukobwa ari mu rukundo na Kizito Mihigo, ndetse nyuma yo gufungurwa hari abavuze ko aba bombi bitegura gukora ubukwe.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na All In One, yanyomoje iby’aya makuru avuga ko n’ubu we na Kizito ari inshuti ariko nta byo gukundana.

Yagize ati”Kizito ni inshuti yanjye kuva kera n’ubu aracyari inshuti yanjye, tumaze igihe kinini tuziranye ariko ntabwo dukundana.”

Ku kijyanye n’ibyavuzwe by’ubukwe bwe na Kizito yagize ati”ntabwo ibyo bintu byigeze biba bibaho, ni amakabyankuru ntabwo njyewe mbizi, nta nibyo yigeze ansaba.”

Nana yahishuye ko afite umukunzi kandi bameranye neza atifuje gutangaza amazina ye, ngo nta gihindutse bazakora ubukwe umwaka umutaha wa 2020.

Amakuru yavugaga ko Kizito na Nana bamaze igihe bakundana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger