AmakuruImyidagaduro

Nameless yashinje Tom Close ubujura mu mashusho y’indirimbo ari gukora

Nameless Campos usanzwe ukora akazi ko gutunganya amashusho y’indirimbo zitandukanye, arashinja ubujura abantu bari gukora amashusho y’indirimbo ya Tom Close  ngo kuko bakoresheje ibikoresho bye batamubwiye.

Nameless ni we wakoze amashusho y’indirimbo ‘Like Queen’ ya Lil G na Christopher, mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, ni bwo uyu mu Producer yashyize kuri Facebook ifoto igaragaza Tom Close asa n’uri gukora Video hanyuma yandikaho amagambo agaragaza akababaro avuga ko ibikoresho bigaragara inyuma y’aho Tom Close ahagaze (Set) byakozwe na Nameless ubwo yakoraga Video ya ‘Like Queen’ kandi nyamara yarasize avuze ko nta wundi muntu ugomba kubikoresha.

Yagize ati:”Ibi nibintu nakoresheje muri video ya Lil G like a Queen nkabisiga kuri set kuri Kwetu films nkababwira ko bagomba kubibika kuko bitagomba gukoreshwa nundi muntu uwo ariwe wese ndatangaye kubona Tom Close yabibyimbyemo,  he don’t know how long it’s take me to set all of this by using my own money this is not professional who is this fuckin director?  (tugenekereje mu kinyarwanda aha yagize ati ” ntabwo azi imbaraga n’umwanya byantwaye ngo mbishyire ku murongo nkoresheje amafaranga yanjye, ntabwo ibi ari kinyamwunga ubu uyu mu producer ni inde?” ) .

Yakomeje avuga ko niba adafite amafaranga yo gukoresha atunganya aho akorera amashusho cyangwa se adafite guhanga udushya ngo yikorere ibintu bye, yarekura aka kazi akabiharira abashoboye. Ati “singombwa guta umwanya ku bintu udashoboye please.”

Nameless Campos yabwiye Teradignews ko bari batekereje neza ariko ikibazo ari uko bakoresheje ibyo nawe yakoresheje muri Video ya ‘Like Queen’, akimara gukora iyi Video yabwiye uwitwa Victor , Yousuf na Museveni bo kuri Kwetu Film ko bagomba kubibika ku buryo nta muntu wakongera kubikoresha.

Yagize ati : ” Ntabwo bakoresheje igitekerezo cyanjye ahubwo bafashe ibintu nubatse byose nabo baje aba aribyo bakoreraho nta kintu na kimwe bakoze, ntabwo bigeze bashyiramo amafaranga ahubwo bakoreye ku byo njye nashyizemo amafaranga. Ntibigeze babinsaba, ntabwo mbasaba amafaranga ariko ibi bigomba gucika, ntabwo bari gukora Video ni Cover ya Video yanjye bari gukora.”

Yakomeje avuga ko bagomba kubihagarika bagakoresha ibyo atakoresheje bagafata andi mashusho , bitabaye ibyo aya mashusho bakayasohora ngo yiteguye gukora uko ashoboye kose kugira ngo azayahagarike.

Ubwo twatuguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Tom Close ngo twumve icyo abivugaho ariko ntibyadukundira.

Nameless yakoze amashusho y’indirimbo zitandukanye nka Mpfumbata ya Urban Boys, Hero ya Safi, Winner ya Queen Cha, n’izindi nyinshi yemeza ko ari we wa mbere mu Rwanda mu gutanganya amashusho ashingiye kubikorwa amaze gukora mu gihe gito.

Iyi Background ngo Nameless yayikoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Like Queen ‘
Ubutumwa bwa Nameless Campos

Like Queen ya Lil G na Christopher

https://www.youtube.com/watch?v=tO5sy_ySUJc

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger