AmakuruImyidagaduro

Nameless Campos yibasiye Bruce Melodie nyuma yo gusinya contaro ya miliyali imwe y’amanyarwanda

Rwandarushya Aimable ukoresha amazina ya  Nameless Campos mubikorwa bitandukanye by’imyidagaduro mu Rwanda yanenze ibyo kuba Bruce Melodie yasinyiye miliyali y’amanyarwanda ahita amubwira ko ari ibinyoma kandi akwiriye kuva mu nzozi agakora cyane.

Nameless Campos wgigeze guhurira mubibazo bitandukanye na Bruce Melodie mugihe cyashize yavuze ko amasezerano yuyu muhanzi akomeje kwibikaho ari baringa nyamara ntibagaragaze ibimenyetso simusiga byabarengera.

Nyuma yaho Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021 umuhanzi Bruce Melodie yasinye amasezerayo n’ikigo cya ‘ Food Bundles ‘ gicuruza ibiribwa kuri murandasi afite agaciro ka miliyari imwe y’amanyarwanda mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center wari wanatumiwemo abanyamakuru Nemeless Campos ntiyabyishimiye habe na gatoya.

Nemeless Campos yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ati “Murekane nizo contaro z’ububwa za milliyali ndabizi mufite inzozi nyinshi ni igihe cyo kubyuka mukazigeraho,bwa nyuma na nyuma igihe cya zahabu cya YouTube kiri hano mu Rwanda ku nshuro ya mbere”.

Nemeless Campos ni umusore wamenyekanye mu Rwanda mu batunganya amashusho ndetse yakoreye indirimbo zitandukanye Bruce Melodie zirimo Blocka, Kungola n’izindi nyinshi.

Nemeless Campos yigeze gushinjwa gutwara shene ya YouTube ya Bruce Melodie, akanarigitisha amashusho y’indirimbo ye yongeye kumucira mu maso nyuma yo gisinyira  miliyali azura akaboze.

Amakimbirane y’aba bombi nta bwo ari inkuru nshya mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda bitewe nuko Campos yakoraga Indirimbo ya Bruce Melodie na Sunny yitwa ‘Kungola ‘uko byagenze igihe uyu musore yari yanze gutanga amashusho yayo ni bwo hari n’abavuze ko byari ugutwika gusa byateje umwuka mubi icyo gihe reka wenda ibyo tubyite gutwika!

Nemeless Campos ubwo yaburaga amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie na nubu itaraboneka yakoranye na Fik Fameika yamutwaye arenga milliyoni eshanu.

Ni indirimbo yitwa “Apettit” yari yafashwe amashusho na Nemeless Campos maze birangira avuze ko yayabuze nyamara ngo Bruce Melodie yari yatanze agera kuri milliyoni eshanu .

Nemeless campos ni we nyiri shene za YouTube zimaze kuba ubukombe zizwi nka Afrimax Tv ndetse na Afrimax English yamaze no guca agahigo ka miliyoni y’abakurikira ibyo anyuzaho (subscribers) ibitarakorwa n’undi mu Rwanda.

Nameless Campos niwe nyiri Afrimax Tv ifite shene yayo ikoresha icyongereza yujuje abantu barengaho miliyoni imwe ikaba iyambere ibafite muzikorera mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger