ImyidagaduroUrukundo

Nakundanye n’abahanzikazi benshi ntabwo najya gukunda Queen Cha na Marina dukorana-Badrama

Mu gihe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwiye amakuru yavugaga ko Badrama aryamana akanakundana n’abahanzikazi Marina na Queen Cha agira inama, Badrama yavuze ko ataribyo ahubwo ko bariya ari abakobwa be, ari abana be ari umuryango we.

Mupenda Ramadhan uzwi nka Badrama uyobora inzu ifasha abahanzi batandukanye (The Mane Label) yahakanye ko yaba aryamana n’abahanzikazi akorana nabo, yemeza ko nta rari abagirira kuko yakundanye n’abahanzikazi benshi bo mu Rwanda no hanze ya rwo bityo ko ataribwo bwa mbere yaba agiye gukorana n’abahanzikazi.

Iby’urukundo no kuryamana na Badrama, aba bakobwa babyamaganiraga kure iyo babaga babibajijweho n’itangazamakuru kuko bavugaga ko badashobora kuvanga akazi n’urukundo.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu mu gitaramo cya nyuma cyo guhemba abahanzi bitwaye neza muri Primus Guma Guma Super Star, Badrama nawe yabajijwe kuri iki kibazo, avuga ko ari ibintu bibababaza kumva ko hari abantu bababona uko batari.

Abajijwe niba yarabyumvise, Badrama yagize ati:”narabibonye ndanumirwa cyane n’umva biranambabaje, nibaza aho biva n’impamvu mubivuga, biranyobera.”

Abajijwe niba wenda mbere yo gutangira gukorana n’aba bahanzikazi atarabanje gukundana n’umwe muri bo ngo wenda abantu abe ariho babikura, Badrama yagize ati:”Inkundo zanjye zifite aho ziba akazi ni akazi, nagiye gushinga The Mane nabitekerejeho, byatangiye bavuga ko kuba natangiye gukorana na Marina byarangiye yabaye umugore wanjye, iyo tuba turyamana nari no kumuha icyo cyubahiro cyo kuba turyamana ntabwo nari kumuzaniraho undi.”

Yakomeje agira ati “ Njye nakundanye n’abahanzikazi benshi cyane, ntabwo abo nazanye ari bo nahereyeho mu bo nkundana nabo. Ntabwo abahanzikazi mbabonye kuko mbafasha, njyewe mu buzima bwanjye nakundanye n’abahanzikazi batandukanye abo mu Rwanda no hanze yarwo.”

The Mane Label ni kampani nshya ifasha abahanzi bo mu Rwanda barimo Safi Madiba, Marina na Queen Cha, Queen Cha yari ari muri Primus Guma Guma Super star yegukanye umwanya wa gatanu ahabwa miliyoni eshatu. Kuri Marina ubu ari kwitegura igitaramo azaririmbamo i Kampala agahuriramo n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda ariko abamaze kumenyekana ni Dr Jose Chameleone na Daniel Lubwama Kigozi uzwi nka Navio muri Kanama 2018.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger