AmakuruImyidagaduro

N’abatumiye Meddy mu bitaramo i Burundi baramujyana mu nkiko

Hari amakuru yemeza ko ikompanyi yitwa Crystal Event yari yatumiye Meddy mu bitaramo yari gukorera i Burundi bagiye kumujyana mu nkiko kubera ko bamwishyuje amafaranga bari bamuhaye ntayabahe.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, ni bwo Meddy usanzwe aba muri Amerika yatumiwe mu bitaramo bibiri bisoza umwaka yari gukorera mu Burundi mbere y’uko aza muri East African Party yakoreye i Kigali tariki ya mbere Mutarama 2019.

Ntabwo yagiye gutaramira i Bujumbura kubera ko hari abantu banditse kuri Facebook bigamba ko naramuka ahakandagiye imbonerakure zizamwivugana, ibi byatumye asubika iyi gahunda ku munota wa nyuma hari n’abamaze kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo.

Igitaramo kimwe cyari kuba ku wa 29 Ukuboza 2018 ahitwa Boulevard De l’Uprona, ikindi kikabera i Lacosta Beach tariki 30 Ukuboza.

Igitaramo ubwo cyasubikwaga Meddy na Crystal Event  bumvikanye ko uyu muhanzi azasubiza amafaranga ya avanse yari yahawe akanishyura ibyari bimaze gukoreshwa mu myiteguro.

Amezi abiri arashize Meddy atarasubiza iby’abandi. Bizimana Paulin  uyobora Crystal Event yavuze ko yakomeje kugenda amubeshya ko azagaruka mu Rwanda kugira ngo ikibazo kirangire ariko ntibyaba.

Yavuze ko yamaze gufata umwanzuro wo kumujyana mu nkiko kuko arambiwe kubeshywa. Ati “Iminsi yabaye myinshi aguma ambeshya, mu cyumweru gitaha nzaza i Kigali nzamurega.”

Bizimana yari yarabanje kwishyura Meddy $5000 ari nayo amwishyuza, gusa ngo igihombo yagize kigera mu bihumbi $14 ateranyijeho n’ayo yakoresheje mu myiteguro.

Mu gihe uyu mugabo yakwanga kuva ku izima akarega Meddy, iki kirego kizaba gisanga ikindi cyatanzwe na kompanyi yitwa Kagi Rwanda Ltd, afitiye umwenda wa $ 10 000 (asaga miliyoni umunani mu mafaranga y’u Rwanda), yari yahawe ngo yitabire igitaramo mu Bubiligi bikarangira atahakandagiye.

Icyo gihe yababwiye ko yabuze ibyangombwa ngo baniyemeza kumufasha kubishaka ariko na bwo biranga.

Aba na bo bavuga ko inshuro nyinshi bagerageje kumvikana na Meddy ariko akagaragaza ubushake buke.

Ngo kujyana mu nkiko Meddy byatewe n’uko yananiwe kubahiriza amasezerano y’imikoranire yagiranye nabo.

Ariko kandi ngo ntibyabatunguye kuko bari bafite amakuru bahawe n’abantu batandukanye bagiye batumira Meddy bikarangira ariye amafaranga yabo ntakore ibitaramo nk’uko babivuganye. Abo ngo baramutegereje umunsi umwe nabo bazamujyana mu nkiko. 

Ngo hari abantu bo mu Bufaransa, mu Busuwisi no muri Pays-bas arimo amafaranga yanze kwishyura nyamara ibitaramo bari baravuganye gukora yaranze kubikora ku mpamvu na bo batasobanukiwe, kandi ngo aba bose nta muntu arimo amafaranga ari hasi y’amadorali 5,000.

Meddy yasubiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ntangiriro za Mutarama nyuma y’igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi yakoreye muri Parking ya Stade Amahoro.

Meddy yahamagajwe n’urukiko rw’ubucuruzi

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger