AmakuruImikino

Myugariro w’Umunya-Senegal imbere y’abo Manchester United yifuza bose

Ole Gunnar Solskjaer utoza Manchester United yamaze gushyira myugariro Calidou Koulibaly imbere mu bakinnyi yifuza gusinyisha muri iyi mpeshyi ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba ryafunguye imiryango.

Iyi kipe y’i Manchester irifuza kugira uyu myugariro ukomoka muri Senegal uwa mbere uhenze mu mateka, agaca agahigo kari gafitwe na Virgil Van Dijk waguzwe na Liverpool miliyoni 75 z’ama-Pounds ava muri Southampton.

Ikinyamakuru Dail Mail cyanditse ko Koulibaly ukinira Napoli ari we mukinnyi wa mbere umutoza Solskjaer yifuza, mu rwego rwo gukomeza ubwugarizi bwe bwagaragaje intege nke muri shampiyona ishize.

Uku kujegajega k’ubwugarizi bwa Manchester United kwatumye ibura itike yo gukina imikino ya UEFA Champions league y’umwaka utaha, nyuma yo kurangiza ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona.

Anandi bakinnyi umutoza Solskjaer wifuza kubaka Manchester United bundi bushya barimo abakina inyuma ku mpande.

Kalidou Koulibaly wifuzwa na Manchester United, ni umwe mu bafashije cyane Napoli kwitwara mu mwaka w’imikino ushize. Uyu musore amaze gukinira iyi kipe ye imikino 34 ya shampiyona ndetse ikaba yaramaze no kwizera umwanya wa kabiri muri shampiyona y’Abatariyani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger