AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Myugariro w’Amavubi amaze gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Armenia

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ni bwo Nirisarike Salomon umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Pyunik FC(Pyunik Yerevan) mu cyiciro cya mbere muri Armenia.

Nirisarike Salomon wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi  izakina na Seychelles, yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya AFC Tubize yagezemo muri 2016. akipe agiyemo ya Pyunik FC(Pyunik Yerevan)  yakinyye ijonjora ryo gushaka itike ya Europa Lague igakurwamo na Wolves yo mu Bwongereza.

Uyu musore yashoboraga kuba yanakwerekeza mu Budage mu ikipe ya Fortuna Dusseldorf, ariko ibiganiro ntibyagenda neza.

Salomon yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, muri 2012 yerekeza muri Royal Antwerp mu Bubiligi, yavuemo muri 2014 agiye muri Sint-Truidense nayo yo mu Bubiligi yatandukanye nayo muri 2016 agiye muri AFC Tubize.

Nirisarike Salomon wakiniraga ikipe ya AFC Tubize mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi,  yamaze gusinyira ikipe Pyunik FC(Pyunik Yerevan) mu cyiciro cya mbere muri Armenia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger