AmakuruImikino

Myugariro David Luiz mu muryango winjira muri Arsenal avuye muri mukeba

Umunya-Brazil David Luiz ukina mu bwugarizi bw’ikipe ya Chelsea, yitezweho kwerekeza mu kipe ya Arsenal uyu munsi mbere y’uko isoko ryo kugura abakinnyi rifunga mu Bwongereza.

Ku munsi w’ejo David Luiz yakoranye imyitozo na bagenzi be, gusa byitezwe ko ashobora kwerekeza muri Arsenal kuri uyu wa kane.

Unai Emery utoza Arsenal yemereye Sky Sports dukesha iyi nkuru ko bifuza gusinyisha myugariro mbere y’uko isoko rifunga, David Luiz akaba ari ku rutonde rwa ba myugariro Arsenal ishobora kwibikaho.

Umutoza Unai yagize ati” Nibidukundira ku munsi wa nyuma, tuzasinyisha undi myugariro ariko ufite ubushobozi bwo kudufasha.”

David Luiz ashobora kujya muri Chelsea nk’umusimbura wa Kapiteni Laurent Koscielny wamaze kubwira Arsenal ko agomba kuyivamo muri iyi mpeshyi.

Cyakora cyo n’ubwo bivugwa ko uyu musore ashobora kugenda, Chelsea ntabwo ishyigikiye igenda rye kuko itashobora kubona umusimbura we, bijyanye n’uko iri mu bihano byo kumara season ebyiri itagura abakinnyi.

Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo David Luiz yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira ikipe ya Chelsea.

Arsenal kandi byitezwe ko isinyisha myugariro Kieran Tierney wakinaga inyuma ibumoso muri Celtic, nyuma yo kugirana na we ubwumvikane bw’ibanze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger