AmakuruImikino

Myugario wa Tottenham yerekeje muri Atletico Madrid mu buryo butunguranye

Umwongereza Kieran Trippier wakinaga mu bwugarizi bwa Tottenham HotSpur y’iwabo, yatunguranye yerekeza muri Atletico Madrid yo muri Espagne anaba Umwongereza wa mbere ugiye kuyikinira nyuma y’imyaka 95 yari ishize.

Trippier w’imyaka 28 y’amavuko, yakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo mu kipe ya Tottenham, akaba yerekeje muri Atletico atanzweho angana na miliyoni 20 z’ama-Pounds.

Uyu musore wageze muri Tottenham muri 2015 avuye muri Burnley akayikinira imikino irenga 100, yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gukinira Atletico Madrid.

Kieran Trippier yavuze ko impamvu yahisemo kujya gukinira Atletico ari uko atari azi neza niba azongererwa amasezerano na Tottenham, dore ko amasezerano ye n’iyi kipe y’i Londres yari kuzarangira muri 2022.

Abaye umukinnyi wa gatatu Atletico isinyishije muri iyi mpeshyi, nyuma y’Umunya-Portugal Jao Felix yaguze miliyoni 113 z’ama-Pounds, na Marcos Llorente wavuye muri Real Madrid atanzweho miliyoni 36.

Atletico kandi yamaze gusinyisha abakinnyi barimo myugariro Felippe wavuye muri Porto na Renan Lodi ukina inyuma ibumoso werekeje muri iyi kipe avuye muri Athletico Paranaense yo muri Brazil.

Cyakora cyo Atletico yamaze gutakaza abandi bakinnyi bakomeye, barimo Umunya-Uruguay Diego Godin wamaze kwerekeza muri Inter Milan na Antoine Griezmann werekeje muri FC Barcelona.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger