AmakuruImyidagaduroUmuziki

Mwene Diamond na Tanasha yavutse ku munsi se yavukiyeho

Kera kabaye Diamond Plarnumz na Tanasha Donna bibarutse imfura yabo y’umuhungu, nk’uko byemejwe n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ni nyuma y’uko muri Nyakanga aba bombi bari batangaje ko bateganya kunguka umwana, inkuru yahise isamirwa hejuru n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Uyu mwana utaratangazwa amazina yavutse kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019, akaba ari itariki imwe n’iyo se umubyara Diamond yavukiyeho mu myaka 30 ishize.

Umuhanzi Diamond yemeje aya makuru binyuze ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram acigatiye uyu mwana, ayiherekezanya amagambo agira ati” Isabukuru nziza kuri twembi.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger