AmakuruImikino

Mvuyekure Emery wari umaze igihe gito muri AS Kigali yerekeje muri Kenya(Amafoto)

Umuzamu Emery Mvuyekure wari umaze igihe gito mu kipe ya AS Kigali yamaze gusinya amasezerano mu kipe ya Tusker yo mu gihugu cya Kenya.

Emery wageze muri AS Kigali akubutse muri APR FC yamaze gusinyira iyi kipe yo mu gihugu cya Kenya amasezerano y’imyaka ibiri.

Yiyongereye kuri rutahizamu Muzerwa Amini wasinyiye iyi kipe mu cyumweru gishize akubutse mu kipe ya Police FC ya hano mu Rwanda.

Aba basore bombi kandi bagiye muri Kenya biyongera ku bandi banyarwanda bakina mu makipe yo muri iki gihugu, barimo Jacques Tuyisenge umaze igihe kirekire akinira Gor Mahia, Mico Justin ukinira Sofapaka, Kayumba Soter Ukinira Sofapaka ndetse na Mugabo Gabriel uheruka gusinyira ikipe ya KCB.

Aba basore kandi bashobora kwiyongerwaho Ndayishimiye Eric Bakame unugwanugwa muri AFC Leopards ndetse n’umuzamu Nzarora Marcel ukinira Police FC bivugwa ko ashobora kwerekeza mu kipe ya Sofapaka.

Mvuyekure ashyira umukono ku masezerano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger