AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Muyoboke Alexis nyuma yo gutandukana na Charly na Nina yabakoreye ibidasanzwe

Charly na Nina baherutse gutandukana na Muyoboke Alexis bamutunguye nyuma yo kuvuga  ko nta kibazo bafitanye ndetse na Muyoboke akaza kunga muryabo avuga ko ntacyo, kuri ubu Muyoboke we yamaze gutwara shene yabo ya Youtube yari imaze iminsi itangijwe nawe ndetse nabo bafatikanyije.

iyi shene ya Youtube mbere bataratandukana yahoze  yitwa Charly na Nina kuri ubu noneho nyuma yo gutandukana  iri kwitwa Decent Entertainment (kompanyi ya Muyoboke Alexis) iyi shene yari imaze gukurikirwa n’abantu bagera mu 1500 (subscribers), yari imaze kujyaho videwo nkeya zirimo indirimbo za Charly na Nina ebyiri arizo ‘Owooma’ ndetse na ‘Try Me’ gusa nyuma yo kumenya ayo makuru Nina yatangaje ko nta gahunda yo kubikurikirana bafite.

Charly na Nina bakiri kumwe na Muyoboke

taliki ya 21 Gashyantare nibwo Charly na Nina batunguye benshi mu bakunzi bu muziki w’u Rwanda bashyira umukono kw’itangazo rivuga ko batandukanye burundu na Muyoboke Alexis bari bamaranye imyaka itanu, aho guhera ako kanya bakimara gutangaza ibyo amakuru yahise atangira gucicikana  avuga ko Rwema Dennis (incuti ya hafi ya Muyoboke) yaba yaragize uruhare muri iri tandukana gusa aba bakobwa bakaza kuvuga ko Rwema Dennis ari incuti yabo ya hafi abafasha gusa nta kindi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger