AmakuruUrukundo

Musore: Dore ibintu 13 wakorera umukobwa ukunda ntazigere akwibagirwa mu buzima bwe bwose

Umukobwa uri mu rukundo afite umusore yihebeye ntabwo agoye iyo bigeze ku ngingo yo kwishima. Nk’uko benshi bakunze kubivuga bati ”Abakobwa bashimishwa n’utuntu duto”.

Koko nibyo ntibaba babeshye kuko ibyishimo byabo bituruka ku bikorwa bito ndetse bitanagoye gukora. Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire rwatangaje ko abasore bakunze kwigora bagakora ibintu bibavuna cyangwa bihenze baziko aribyo bishimisha abakobwa nyamara baba bibeshya kuko abakobwa bashimishwa n’ibintu bito aribyo bikurikira:

Mubwire ko ari mwiza: Numubwira ko ari mwiza bizatuma abona ko ugira igihe cyo kumwitegereza, n’uko bimutere akanyamuneza amwenyure kandi abigumane ku mutima ko umubonaho uburanga buhebuje.

Mufate ukuboko: Niba uri kugendana n’umukobwa cyangwa se mwicaranye, ujye ugerageza umufate akaboko kuko bizatuma yumva ko muri kumwe yemwe azumva ko ntacyabatanya bityo bimugarurire ibyishimo.

Musome mu ruhanga: Abasore benshi baziko gusomana ari gusoma ku munywa cyangwa ku itama gusa,nyamara akabizu ko mu gahanga gafite ubusobanuro bukomeye bw’urukundo kuko ariko kagaragaza ko ukunda umukobwa ndetse umusoma mu gahanga ugamije kumwereka ko ikikugenza atari imibonano mpuzabitsina.Ibi nubikora bizashimisha umukobwa mukundana.

Jya umubwira ko umukunda buri munsi: Kuba umukobwa mukundana abizi ko umukunda ntibihagije, ahubwo jya uhozaho ubimubwira kuko biramushimisha. Ntukabimubwire rimwe na rimwe ahubwo jya ubimubwira kenshi kuko bimushimisha nubwo atapfa kukubwira ko abikunda gusa bimunyura umutima.

Niba afite agahinda, gerageza umubwire ko afite agaciro mu buzima bwawe kandi ko ibya mubabaje bitagomba kumuheza mu bwigunge: Iga kubana mu byiza n’ibibi n’umukobwa ukunda. Mu gihe yagize ahaginda mube hafi umuhumurize umwereke ko bishira kandi ukore ibishoboka umugarurire akanyamuneza.

Jya umushimira niba agukoreye agakorwa gato, kuko icyo kintu gito kiba gisobanura ibintu byinshi: Umukobwa mukundana nagukorera igikorwa icyo aricyo cyose yaba gito cyangwa kinini ujye wibika umushimire ubikuye ku mutima.Ibi nubikora bizamushimisha kandi binatume arushaho kugukunda.

Muririmbire akaririmbo n’iyo waba nta jwi ryiza ufite: Kuririmbira umukunzi ntibisaba ko uba uzi guhogoza cyangwa ufite ijwi ryiza,ahubwo uko ijwi ryawe rimeze kose gerageza umuririmbire niyo wamara umunota umwe gusa cyangwa amasegonda uririmba. Bishimisha cyane umukobwa bikanamwereka ko uzi kumutetesha.

Mwandikire utubaruwa: Muri iki gihe telefoni nizo zasimbuye amabaruwa abakundana bandikiranaga kera. Wowe mutungure umwandikire akabaruwo kariho amagambo y’urukundo ukamuhe. Ibi uretse ko bizamutungura cyane bizanamwereka ko wowe utandukanye n’abandi basore ndetse ko ukizirikana inzira z’urukundo za kera zitagikoreshwa na benshi.

Mukore mu musatsi: Abakobwa aho bava bakagera bose bakunda umusore ubakora mu musatsi. Mu gihe mwicaranye muganire wamukora mu musatsi gacye, gusa ukirinda kuwangiza. Mu gihe kandi umukoze mu musatsi mubwire ko uwukunda kandi ko umubereye. Ibi bizamutera akamwenyu.

Muterure mukine ibyo gukirana: Fata umukobwa mukunda umuterure kandi munakine imikino yo gukirana n’ibindi nkabyo. Ibi bizamushimisha binatume arushaho ku kwisanzuraho.

Musohokane mwicare ahantu mu busitani muganire: Gusohokana umukobwa ntibivuze ku mujyana muri resitora cyangwa muri hoteli nziza, ahubwo musohokane mu busitane butuje kandi bubereye ijisho muhaganirire munahifotoreze.

Muganirize umubwire inkuru n’inzenya zisekeje: Burya abakobwa bakunda umuhungu umuhungu uzi gusetsa! Niyo waba utazi gusetsa gerageza ushake inkuru isekeje uyimubwire igihe muri kuganira.Ibi bizamushimisha cyane.

Rimwe na rimwe ujye umureka asinziririre mu gituza cyawe: Kimwe mu bintu bituma abakobwa bishima mu rukundo ni ukuryama mu gituza cy’umusore bakundana. Niba muri kumwe mwisanzureho unamusabe ko akuryama mu gituza. Ibi bizamwereka ko ushoboye kumenya ibyo ashaka atarinze kubikubwira.

Ibi ni bimwe mu bintu bishimisha abakobwa mu rukundo, niba uri umusore ufite umukobwa mukundana tangira ukore ibi bintu maze umukunzi wawe ahorane ibyishimo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger