AmakuruImyidagaduro

Mushiki wa Diamond yavuze ku bwumvikane buke bwavuzwe hagati ya Tanasha na nyirabukwe

Mu gihugu cya Tanzania hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa inkuru y’uko umukunzi wa Diamond Platnumz Tanasha Donna Oketch ko atari gucana uwaka na nyirabukwe (Nyina wa Diamond Platnumz) Sandra Kassim.

Inkuru zakwirakwiye zikomoza ku makimbirane ashobora kuba yari yaratutumbye hagati y’aba bombi, yavugaga ko batari kumvikana kubera ko nyina wa Diamond yasabye Tanasha kuva mu buhanzi undi akanga, mushiki wa Diamond yanyomoje aya makuru avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibitangaza, ngo umwe mu bantu ba hafi muri uyu muryango yababwiye ko impamvu yo kutumvikana kw’aba bombi ari uko Sandra Kassim yasabye Tanasha kureka umuziki akanga.

Ngo afite ubwoba ko uyu mukobwa nakomeza umuziki bizangiza ahazaza h’umuhungu we kuko Diamond ashobora kwisanga ari we ukora buri kimwe cyose, yari yamugiriye inama yo kujya gukora ibya make-up undi arabyanga avuga ko azakomeza umuziki we kandi azajya yiyishyurira buri kimwe.

Ibi rero ntabwo Sandra Kassim yabifashe neza ari nabyo byatumye ku mbuga nkoranyambaga akoresha adashyiraho indirimbo nshya ya Tanasha nk’uko abandi babikoze.

Mu kiganiro yahaye Global Publishers, nyina wa Diamond yavuze ko nta mpamvu n’imwe yabonaga yo kuyishyiraho mu gihe abandi bari babikoze kuko yumvaga bihagije.

Yagize ati”niba iyo ndirimbo mwe mwarayishyize ku nkuta zanyu, si ngombwa ngo nanjye mbikore.”

Esma Khan yatangarije iki kinyamakuru ko ibyo ari amagambo y’abantu nta kibazo nyina afitanye na Tanasha.

Tanasha uherutse kubyarana na Diamond umwana w’umuhungu, asanzwe ari umunyamakuru muri Kenya, magingo aya akaba yaramaze no kwinjira mu muziki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger