AmakuruPolitiki

Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we amugira Lieutenant General mu ngabo za Uganda

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni usanzwe ari n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, yazamuye mu ntera umuhungu we Muhoozi Kainerugaba amuha ipeti rya  Lieutenant General mu ngabo za Uganda.

Muhoozi w’imyaka 44 yari asanzwe afite ipeti rya Major General yahawe na se muri Gicurasi 2016, amukuye ku rya Lieutenant Colonel.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig Richard Karemire, avuga ko iyi mfura ya Perezida Museveni iri mu basirikare bakuru 65 bari mu ngabo za Uganda bafite amapeti bahawe na Perezida Yoweri Museveni.

Mu itangazo ryasohotse ku munsi w’ejo, Karemire yavuze ko Muhoozi yasamuwe mu ntera na Perezida Museveni kumwe n’abandi basirikare barenga 2,000.

Ati”Umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda UPDF, yemeje izamurwa mu ntera ry’abasirikare 2,031 bahawe amapeti atandukanye.”

Muhoozi Kainerugaba wazamuwe mu ntera asanzwe ari umujyanama uhoraho wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni usanzwe ari se.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Uganda bemeza ko ibyo Perezida Museveni akomeje gukorera iyi mfura ye ari ukuyicira ibyanzu bishoboka kugira ngo izamusimbure ku mwanya wa Perezida wa Uganda, ubwo Museveni azaba avuye ku butegetsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger