AmakuruPolitiki

Museveni yasubije umudepite wamusabye ubusobanuro ku iyicarubozo ryakorewe bagenzi be

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasubije umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Uganda Rebecca Kadaga wamwandikiye amusaba kugira ubusobauro atanga ku iyicarubozo ryakorewe abadepite ba Uganda.

Ku wa 27 Kanama ni bwo Kadaga yandikiye ibaruwa Perezida Museveni avuga ko Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] na Depite Francis Zaake bari baherutse gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano bagaragayeho ibimenyetso by’iyicarubozo.

Uyu mugore yabwiye Perezida Museveni ko atumva impamvu nta kintu cyakorewe abasirikare bagize uruhare muri ibi bikorwa bihonyeza abadepite n’abasiviri.

Amakuru avuga ko Museveni yandikiye uyu mudepite ibaruwa y’impapuro eshanu itanga ubusobanuro ku byo yari yabajije Nyakubahwa Yoweri Museveni. Ni ibaruwa Perezida Museveni yamwandikiye ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Magingo aya ibikubiye mu ibaruwa Perezida Museveni yanditse asubiza umudepite wamusabye ubusobanuro ntibiratangazwa kuko itarasomerwa mu ruhame.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger