AmakuruImikino

Museveni yakiriye ikipe y’igihugu ya Uganda, ayisangiza ku bunararibonye afite muri ruhago(Amafoto)

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere, umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye mu biro bye abakinnyi, n’abatoza b’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes mu rwego rwo kubashimirira ishema bahesheje Uganda bakatisha itike y’igikombe cya Afurika.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Uganda yakatishije itike y’igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsinda Cape Verde igitego 1-0. Hari mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika wari wabereye i Kampala.

Igitego cya Patrick Kaddu ku munota wa 77 w’umukino ni cyo cyafashije Uganda gukatisha itike y’igikombe cya Afurika yari imaze imyaka 3 yikurikiranya agarukira ku muryango wo kukitabira.

Itsinda ry’abakinnyi ba Uganda bakiriwe na Perezida Museveni i Entebbe ku biro bye ryari riyobowe na Kapiteni wa Uganda Denis Onyango cyo kimwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu Bwana Moses Magogo.

Ikipe y’igihugu ya Uganda yageneye Museveni impano y’igihembo gitangwa na FUFA(Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru wa Uganda) ndetse n’imyambaro ya Uganda Cranes iriho amazina y’uyu muyobozi.

Perezida Museveni na we ntiyaviriyemo aho kuko yasangije abakinnyi b’iyi kipe ubumenyi afite muri ruhago atera amanota, mbere yo kubagira inama zihoraho zizakomeza kubafasha kwitwara neza.

Perezida Museveni yabwiye ikipe y’igihugu ya Uganda ko imyitozo ari yo turufu ya mbere ikomeye, gusa iyi ntwaro ikaba iherekezwa n’imbaraga, kurya neza no kwirinda gufata ibitemewe.

Ati”Mu bunararibonye mfite muri ruhago, nzi ko ibi bikurikira ari ingenzi mu mupira; Imbaraga, Ubumenyi no gukorera hamwe. Imbaraga ni ingenzi cyane kuko zifasha umuntu kwirukanka cyane. Mugomba kurya neza, mukitoza kandi mukirinda ibisindisha, itabi ndetse n’ubusambanyi.”

Perezida Museveni kandi yibukije abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye ko n’ubwo bamaze kubona itike ya CAN bagifite umukino bagomba gukinamo na Tanzania, bityo abasaba kutirara ngo babe bawutakaza.

Perezida Museveni yerekana ko afite impano.
Museveni yahawe impano zitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger