AmakuruIyobokamana

Musenyeri wa Paris yateye uwinyuma inshingano ze kubera umugore

Umushumba wa kiliziya Gatorika ku Isi papa Francis, yemeye ubwegure bwa Musenyeri Mukuru wa Paris, wemeye ko yari afitanye umubano “udasobanutse” n’umugore mu mwaka wa 2012.

Ibi ni bimwe mu rukurikirane rw’ibikorwa bifatwa nk’urukozasoni bikomeje kuvugwa muri Kiliziya Gatolika muri iyi myaka.

Mu Kwakira, ibyavuye mu iperereza byerekana ko abapadiri bagera ku 3.000 basambanyije abana barenga 200.000 mu myaka 70 ishize.

Musenyeri Mukuru (Archbishop) wa Paris, Michel Aupetit, mu itangazo yasohoye ku wa Kane, yatangaje ko yemeye kuva ku mirimo ye “kugira ngo diyosezi idacikamo ibice kubera gukeka no gutakaza ikizere bikomeje guteza”.

Nyuma y’aho Ikinyamakuru Le Point cyakoze inkuru ivuga ko yari afitanye umubano wumvikanyweho, n’umugore, Aupetit yandikiye Papa Francis ibaruwa isaba kwegura.

Yabwiye iki kinyamakuru ko nubwo atigeze agirana umubano ushingiye ku mibonano mpuzabitsina n’uyu mugore, umubano wabo utari “usobanutse”.

Aupetit yakoraga nk’umupadiri muri arikidiyosezi ya Paris mu gihe cy’umubano uvugwa bityo akaba yaragengwaga n’itegeko ribuza kugirana umubano wihariye n’igitsinagore cyangwa gushaka.

Mu magambo ye, Aupetit yagize ati: “Ndasaba imbabazi z’abo nshobora kuba narababaje kandi mbizeza ubucuti bwanjye bwimbitse n’amasengesho yanjye.” Yongeyeho ko “yahungabanyijwe cyane” n’ibitero yagabweho.

Mu kiganiro Aupetit yagiranye na Radiyo Notre Dame ya kiliziya mu cyumweru gishize yagize ati: “Nakemuye nabi ikibazo cy’umuntu wari kumwe nanjye inshuro nyinshi”.

Abyita “ikosa”, yavuze ko yahisemo kutazongera kubonana n’uyu mugore nyuma yo kuvugana na Cardinal André Vingt-Trois, wari Musenyeri Mukuru wa Paris icyo gihe, mu 2012.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger