Amakuru ashushyeIyobokamana

Musenyeri Dr Laurent Mbanda yimitswe ku mugaragaro nk’umuyobozi w’Angilikani mu Rwanda -AMAFOTO

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, Musenyeri Dr Laurent Mbanda w’imyaka 64 y’amavuko yimitswe ku mugaragaro nka ArchBishop mushya wa Province y’itorero Angilikani mu Rwanda asimbuye Musenyeri Rwaje Onesphore wari amaranye iyi ntebe imyaka ikabakaba 7.

Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali kuri stade ya ULK ku gisozi, ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta, inshuti ndetse nabo mu muryango w’abasenyeri bomnbi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ni we wari umushyitsi mukuru. Abandi banyacyubahiro bari bahari, ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Francis Kaboneka, Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Prof Sam Rugege; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, n’abandi benshi.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yashimiye Musenyeri Mbanda amwizeza ubufatanye bwa Guverinoma mu nshingano nshya yahawe anamusaba gushyira imbere ibiteza imbere abayoboke ba EAR, aharanira ko bagira imibereho myiza.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda w’imyaka 64 wahoze ayobora Diyosezi ya Shyira yahawe kuyobora Itorero rya Angilikani mu Rwanda na Diyosezi ya Gasabo.

Mu mihigo yihaye, harimo ko azita ku kurangiza inyubako z’itorero zari zarabuze uko zirangira, gutangiza Kaminuza y’Abangilikani mu Rwanda, gushyira imbere ivugabutumwa no gukwirakwiza amashuri y’incuke.

Ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ahanini ku mateka ye n’urugendo rwe kugeza agizwe umuyobozi z’itorero Angilikani mu Rwanda, yavuze ko avukiye mu Rwanda ku wa 25 Ukwakira 1954.

Nyuma yaje guhunga akiri muto ahungana n’ababyeyi be bajya mu Burundi ari ho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Yagarutse kuba mu Rwanda mu mwaka wa 2003 avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Arubatse afite umugore n’abana batatu.

Yamuhaye inkoni y’ubushumba
Minisitiri w’intebe niwe wari umushyitsi mukuru
Hari abayobozi batandukanye
Minisitiri w’intebe, Dr Ngirente
Hari abantu benshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger