AmakuruImyidagaduro

Musanze: Umukobwa yihambiriye kuri Big Fizzo hifashishwa ingufu z’umurengera mu kuhamukura-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2018 , Umuhanzi w’i Burundi Big Fizzo yataramiye abanya Musanze mu gitaramo cyo kumurika Album ya Dj Pius wari wanamutumiye.

Big Fizzo wagiye ku rubyiniro ari mu bahanzi ba nyuma baririmbye muri iki gitaramo, ari ku rubyiniro hari inkumi utamenya aho yari iturutse maze igera ku rubyiniro nk’iyagatera.

Kubera ko Big Fizzo yari ari kumwe na Dj Pius wamurikaga Album ye ya mbere yise’Iwacu’,  ku rubyiniro , uyu mukobwa yegereye Dj Pius maze aramwongorera ubona ko ashaka Big Fizzo.

Nubwo wabonaga uyu mukobwa isoni zamurenze , yihanganye akora uko ashoboye kose kugirango abyinane na Big Fizzo kandi nyamara Big Fizzo yasaga nutamubonye ariko uyu mukobwa byaje kumuhira maze barabyinana.

Hashize akan ya gato abasore bacungaga umuteno w’abagiye ku rubyiniro baje basaba uyu mukobwa ko yava ku rubyiniro ariko ababera ibamba biba ngombwa ko bahamukura bukwavu kuko we atashakaga kuhava.

Akimara kuhavanwa ku ngufu, yahise ajya aho abafana bari bari ari nako aririmba indirimbo ‘Ndakumisinze’ Big Fizzo yaririmbaga ndetse uyu mukobwa wagiraga ngo ni umuhanzi kuko yegereye abafana bari aho ari nako ashira amaboko mu birere nk’umuhanzi uri gutaramira abafana be.

Si ubwa mbere abakobwa bashaka kwizirika ku muhanzi kuko no mu minsi ishize haba igitaramo cya The Mane yari yatumiyemo Harmonize, abakobwa benshi bari biziritse ku bahanzi barimo Harmonize na Safi Madiba ntibatinye kuvuga ko bashaka no gutahana na bo.

Yageze ku rubyiniro ashaka gutigisa umubyimba
Yabanje kuganira na Pius …..
Ku bw’amahirwe Big Fizzo yamubonye barabyinana
Abasore babiri ni bo bamukuye ku rubyiniro
Yewe ntabwo byari byoroshye ntiyashakaga kuhava
Yahise ajya gutaramira aho abafana bari bari

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger