AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Musanze: Umubyeyi wari wasuye umurwayi yasanzwe inyuma y’ibitaro yapfuye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Nzeri, umubyeyi wari wasuye umurwayi mu bitaro bya Ruhengeri yasanzwe yapfiriye inyuma y’ibitaro ahetse n’umwana.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert yemeje amakuru y’urupfu rw’uwo mubyeyi.

“ Ni byo koko saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, inyuma y’ibitaro bya Ruhengeri twahasanze umurambo w’umubyeyi wari uhetse umwana, afite igikomere ku ijosi.” Dr. Muhire Philbert.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umwana uyu mubyeyi yari ahetse we nta kibazo yigeze agira.

Hagati aho havugwa ko impamvu yateye urwo rupfu kugeza ubu itaramenyekana, ariko inzego z; umutekano zikaba zikomeje kongera imberaga mu guszuma inkomoko yay o.

“Icyateye uru rupfu ntabwo kiramenyekana, ariko inzego z’umutekano ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze kuhagera kugira hakorwe iperereza” Dr. Muhire.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste avuze ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu y’uru rupfu.

” Impamvu y’uru rupfu turaza kuyimenya. Ubu haracyakorwa iperereza.” Mbabazi Modeste.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger